• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Abagabo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Karangazi, mu karere ka Nyagatare, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka enye mu nzuri ebyiri ziri mu kagari ka Karama, mu murenge wa Karangazi.

Abakekwa gukora iki cyaha ni Muhinda William ufite imyaka 23 y’amavuko, Rudasingwa Theogene ufite imyaka 21 y’amavuko, na Gakwerere Sam ufite imyaka 20 y’amavuko.

Avuga uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hakekwa ko izo nka bazibye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira tariki 18 Mata.

Yakomeje avuga ko ba nyirazo bakimara kuzibura bahise babimenyesha Polisi y’u Rwanda, maze itangira gushaka abazibye kugeza izifatanye bariya basore batatu.

IP Kayigi yagize ati:”. Ku wa 18 Mata ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo ubwo bari bazirongoye bakiri muri aka kagari bakekwa kuzibamo bahise bahagarikwa na Polisi y’u Rwanda muri aka karere. Bagihagarikwa bahise biruka ariko Muhinda we arafatwa, avuga ko bari bagiye kuzigurisha mu isoko ry’inka rya Rwimiyaga.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje gushaka Rudasingwa na Gakwerere kugeza ibafashe mu gitondo cyo ku wa 19 Mata ibasanze aho batuye muri kariya kagari ka Karama.

Yongeyeho ko izo nka zikimara gufatwa zahise zisubizwa ba nyirazo, naho aba bakekwa kuziba bakaba bafungiye kuri iriya sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, ariko na none bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa.”

Yavuze ko bene ubu bujura budakabije ugereranyije n’ibihe byashize, kuko mu ngamba zafashwe, habayeho no guhanahana amakuru hagati y’abibwe n’abatuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kimwe n’abacururiza mu masoko y’amatungo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Yagize na none ati:”Abantu bakwiye gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ikindi kintu kinyuranije n’amategeko.”

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, aba batatu bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Babiri bari muri Guverinoma ya Mugabe bagejejwe mu rukiko bashinjwa ruswa

Zimbabwe: Babiri bari muri Guverinoma ya Mugabe bagejejwe mu rukiko bashinjwa ruswa

Editorial 07 Jan 2018
Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Editorial 21 Nov 2016
Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Editorial 08 Feb 2016
Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Editorial 21 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge
Amakuru

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Editorial 15 Jul 2025
Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa
POLITIKI

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Editorial 10 Apr 2017
Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima
Amakuru

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Editorial 01 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru