• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Abagabo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Karangazi, mu karere ka Nyagatare, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka enye mu nzuri ebyiri ziri mu kagari ka Karama, mu murenge wa Karangazi.

Abakekwa gukora iki cyaha ni Muhinda William ufite imyaka 23 y’amavuko, Rudasingwa Theogene ufite imyaka 21 y’amavuko, na Gakwerere Sam ufite imyaka 20 y’amavuko.

Avuga uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hakekwa ko izo nka bazibye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira tariki 18 Mata.

Yakomeje avuga ko ba nyirazo bakimara kuzibura bahise babimenyesha Polisi y’u Rwanda, maze itangira gushaka abazibye kugeza izifatanye bariya basore batatu.

IP Kayigi yagize ati:”. Ku wa 18 Mata ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo ubwo bari bazirongoye bakiri muri aka kagari bakekwa kuzibamo bahise bahagarikwa na Polisi y’u Rwanda muri aka karere. Bagihagarikwa bahise biruka ariko Muhinda we arafatwa, avuga ko bari bagiye kuzigurisha mu isoko ry’inka rya Rwimiyaga.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje gushaka Rudasingwa na Gakwerere kugeza ibafashe mu gitondo cyo ku wa 19 Mata ibasanze aho batuye muri kariya kagari ka Karama.

Yongeyeho ko izo nka zikimara gufatwa zahise zisubizwa ba nyirazo, naho aba bakekwa kuziba bakaba bafungiye kuri iriya sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, ariko na none bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa.”

Yavuze ko bene ubu bujura budakabije ugereranyije n’ibihe byashize, kuko mu ngamba zafashwe, habayeho no guhanahana amakuru hagati y’abibwe n’abatuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kimwe n’abacururiza mu masoko y’amatungo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Yagize na none ati:”Abantu bakwiye gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ikindi kintu kinyuranije n’amategeko.”

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, aba batatu bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Editorial 17 Oct 2017
Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Editorial 18 Jun 2016
ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

Editorial 18 Jan 2016
Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Editorial 07 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019
HIRYA NO HINO

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Editorial 17 Jun 2019
Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade
Mu Rwanda

Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Editorial 19 Jan 2017
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame
POLITIKI

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru