Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017, umupolisi yarashe umumotari witwa Udahemuka Emmanuel ahita apfa, uyu mu motari warashwe yari atwaye ibiyobyabwenge byitwa ’Zebra’ Polisi imuhagaritse yanga guhagarara ahubwo agonga umwe muri bo, Komanda wari ubayoboye ahita amurasa arapfa.
Ibi byaberere mu murenge wa Musheri akarere ka Nyagatare, ubwo uyu mu motari yari kumwe na bagenzi be 2 batwaye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ‘Zebra’ babivanye muri Uganda babizanye mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean de Dieu Kayihura, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ariyo koko, avuka ko uyu Emmanuel yarashwe na Komanda wari wayoboye uburinzi (Patrol) muri iryo joro ubwo aba bamotari bashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge.
IP Kayihura yagize ati “Hari umumotari witwa Udahemuka Emmanuel yari kumwe na bagenzi be bari kuri moto eshatu zari zipakiye ibiyobyabwenge byitwa ‘Zebra’ bageze mu murenge wa Musheri Polisi yari yakoze patrol (uburinzi) muri iryo joro irabahagarika aho guhagarara Emmanuel ashaka kugonga umupolisi, uwo mu polisi yashakaga kugonga agwa mu gisambu, Komanda wari uyoboye iyo Patrol ahita amurasa arapfa.”
IP Kayihura akomeza avuga ko uyu mu motari Emmanuel wakomokaga mu murenge wa Rwimiyaga, yari apakiye amakarito 11 y’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Zebra. Ubwo uyu mu motari witwa Udahemuka Emmanuel yamaraga kuraswa, bagenzi be babiri bari kumwe bahise bakata moto zabo baratoroka basubira muri Uganda ari naho bari bakuye ibyo biyobyabwenge nk’uko Polisi ibivuga.