Umuturage wo mu murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, ari mu maboko ya Polisi mu iperereza ku nyandiko itera ubwoba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muturage wo mu Kagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi, ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, yafashwe kuwa 13 Mata 2017, afatanwe urupapuro ruriho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezel Nyandwi, yavuze ko uyu muturage yasanganwe urwo rupapuro ariko akisobanura avuga ko yarutoraguye.
Nyandwi ati “Ni inyandiko yanditseho amazina y’abantu harimo n’abacitse ku icumu, harimo nk’uwitwa Jacqueline Mukagashugi, avuga ngo bazasubire iwabo aho baturutse, akavugamo n’uwitwa Uwimana Dedieu ngo azasubire iwabo ni Inyenzi arazwi.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu muturage yisobanuye avuga ko iyo nyandiko yayitoraguye hafi y’Ibiro by’Akagari agiye kuzirika ihene, ariko bikaba bikekwa ko ibyo avuga ataribyo kuko abaturage bamusanganye iyo nyandiko badahuza imvugo nawe.
Ati “Ubugenzacyaha buri kubikurikirana kuko imvugo ye nibyo yatubwiye mu nama twakoze ejo byerekana ko akeneweho amakuru yimbitse, kuko imvugo ye nibyo abaturage bamubonye bavugaho biratandukanye. Ikindi ni uko imvura yari yaguye hari n’ibyondo, ariko iyo nyandiko avuga ko yatoraguye ikaba nta kigaragaza ko koko yayayitoraguye, kuko urupapuro rurasa neza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi akomeza avuga ko uwo muturage uri gukorwaho iperereza amaze igihe afunguwe kuko yigeze guhamwa n’icyaha cya Jenoside, afungwa imyaka itanu.