Impera z’icyumweru turangije, ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari munsi y’imyaka 23 ntabwo bahiriwe n’urugendo barimo muri Mali aho bari bagiye guhatanira itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika 2023, kuko batsinzwe na Mali U23 igitego kimwe ku busa ihita isezererwa.
Ni umukino wabereye kuri Sitade ya le 26 Mars, ubwo hari ku munota wa 41 w’umukino nibwo Kalifa Traore yaje kubonera Mali igitego cyatandukanyije amakipe yombi kikanatuma Mali ikomeza kuko mu mukino ubanza wabereye i Huye wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe, bivuze ko u Rwanda rwasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Nyuma yo gusezerera u Rwanda U23, ikipe y’igihugu ya Mali izahura n’ikipe ya Senegal yo yaraye isezereye ikipe ya Burkinafaso, ni nyuma yaho muri uyu mukino ikipe ya Senegal ariyo yari yitwaye neza itsinda kuri penaliti 5-4 dore ko bari banganyije 0-0.
Muri shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa Karindwi ku makipe amwe namwe ariko akaba yakinaga imikino mike kuri iyo.
Uko imikino yose yakinwe muri Primus National League:
Police FC 1-0 Rwamagana City
Kiyovu SC 3-0 Musanze FC
As Kigali 1-0 Gasogi United
Sunrise FC 0-0 Rutsiro FC
Etincelles FC 2-1 Mukura VS