Nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu itangazamakuru, Joseph Sebarenzi, wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 26 Nzeri yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Elon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaruka ku mateka y’urugendo rwe ava mu busharirirwe agana ku kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Nyakanga 1994 nibwo Joseph Sebarenzi ngo yakiriye telephone y’umuvandimwe we yahise ihindura ubuzima bwe iteka. Ababyeyi be n’abavandimwe barindwi bari biciwe muri jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga, thetimesnews.com ikomeza ivuga.
Ni Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Mata ihagarikwa muri Nyakanga, mu minsi itageze ku ijana inzirakarengane zisaga miliyoni zikaba zarishwe zizira icyo zari zo.
Joseph Sebarenzi wabaga Ontario mu gihugu cya Canada icyo gihe, ngo yashenguwe bikomeye no kumva ibyabaye bimutera umujinya ndetse uburakari butangira kumugiraho ingaruka.
Ati: “Iyo ushaririwe, mu kuri byangiza ubuzima bwawe,”
Sebarenzi yavuze ko yahoranaga umutwe udakira no kuribwa mu gifu ndetse ntabashe gusinzira buri munsi yibaza ati: “Kuki bishe umuryango wanjye?”
Sebarenzi yibukije imvugo ivuga ko iyo uheranwe n’umujinya ari nko kunywa uburozi kandi uba wifuza ko umwanzi wawe yapfa.
Ngo nyuma y’amezi yakiriye ayo makuru, Sebarenzi yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda, asanga amazu yarasenywe, abarokotse bari ku mbago, naho ibihumbi by’abagize uruhare mu bwicanyi bifunze.
Yavuze ko iyo ashaka kwihorera byari kuba ariko yahisemo kubabarira.
Bwana Joseph Sebarenzi yavuze ko yaje gusura gereza nyinshi zuzuyemo abagize uruhare muri jenoside, akaza kubona n’uwahoze ari burugumesitiri wa komini akomokamo kandi ngo wari inshuti y’umuryango we. Uyu ngo akaba yari afunzwe ashinjwa kuba yarategetse guhiga uwitwa Umututsi wese akicwa muri ako karere.
Uyu mugabo ngo yari arwaye kandi ababaye.
Sebarenzi ati: “Ubwo twavuganaga, uburakari bwose, ubusharirirwe bwose nari narumvise mu mwaka wari ushize byaragiye ukuntu mu gihe andi marangamutima yazamukaga gahoro gahoro mugirira impuhwe kubera uko yari ameze,”
Ngo yasigiye uwo mugabo amafaranga yo kugura ibyo kurya arangije aragenda ava kuri gereza.
Sebarenzi yakomeje abaza niba ibyo yakoze akababarira hari icyo byamumariye, yisubiza avuga ko byamufashije nta gushidikanya. Ati: “Byaramfashije cyane mu buzima bwanjye. Ubuzima bwanjye bwarivuguruye bigaragara.”
Yakomeje avuga ko ubu asigaye aryama agasinzira nk’urutare, atakiribwa umutwe n’igifu bya hato na hato ndetse ngo byamuzamuyemo gukunda abana bakiri bato.
Sebarenzi yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1997 kugeza mu 2000 nyuma gato ahunga igihugu.
Kuva ubwo yafashije benshi mu buzima bwabo bagiye bumva inkuru ze. Mu 2009 yanditse memoir yise “God Sleeps in Rwanda: A Journey of Transformation” ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga “Imana irara I Rwanda: Urugendo rw’Impinduka”. Iki gitabo cye ariko abantu bahamya ko kirimo amakabyankuru ndetse n’amarangamutima ye.
Ntareyekanwa
Pole sana Papa. Bwana yu nawe
Peres
Ko mutavuze se nuko yanditsemo uko yahunze??? Nibyo mwise amarangamutima Ye?