Inkuru yatunguye benshi yaturutse mu Burundi ivuga urupfu rw’umupolisi mukuru OPC2 Richard Niyitanga ubutegetsi bwavuze ko yarashwe agiye kwiba. Iryo peti riri ku rwego rwa Colonel mu gisirikari. Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2020 havuzwe amasasu ku bitaro by’I Kibuye muri Komine ya Bukirasazi mu ntara ya Gitega. Amakuru yaje kumenyekana ko ari abajura bari baje kwiba amafaranga, banakomeretsa umunyamahanga ukomoka mu gihugu cya Canada. Haje no kumenyekana amakuru ko abo bajura bafashwe ndetse n’umukuru wabo yahasize ubuzima.
Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Petero Nkurikiye yatanze ku wa kabiri, yemeje ayo makuru, yongeraho ko hamaze gufatwa abandi bantu bagera ku icumi ndetse n’imodoka enye bakoreshaga. Pierre Nkurikiye yavuze amazina y’abafashwe bose ndetse na plaques zi modoka ariko ntiyavuga amazina yuwishwe.
Ikintu cyaje gutangaza ni uko uwo bise umujura atigezwe avugwa mu itagazamakuru. Uyu Richard Niyitanga yahoze mu gisirikari cya FLN cyari kiyobowe na Agathon Rwasa bityo mu kazi ka buri munsi yakoraga bakaba barashatse kumwica ariko bikabananira. Yari umugenzacyaha kw’I Jabe mu mugi wa Bujumbura. Yafunzwe inshuro zigera kuri ebyiri ariko nyuma agatsinda imanza agasubizwa mukazi.
Mu gitangaje, ukurikije ibyo igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ni uko ari “umukuru w’igitero” uri ku ipeti rya Colonel waguye gusa muri icyo gitero kandi ntavugwe izina. Byaba ari isoni kubera bigaragara ko yiciwe ahandi? Mu gihe u Burundi bwitegura amatora uyu mwaka, CNDD FDD n’imborakure biyemeje kurwanya uwariwe wese utavuga rumwe. Nyuma ya MSD hagezweho FLN ya Agathon Rwasa.