• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Editorial 28 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Nyuma yaho ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye n’ikipe ya Wasland Beveren, kuri uyu wa gatanu uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze.

Nkuko iyi kipe ya KMKS Deinze yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram, yatangaje ko umunyarwanda Bizimana Djihad ari umukinnyi wayo mushya wahawe amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Iyi kipe yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko uyu mukinnyi yanashyizwe ku rubuga rwa Whatsapp rw’ikipe ya KMKS Deinzie, ayo mashusho akaba yaherekejwe n’amagambo agira ati “Djihad Bizimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa”.

Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze ni ikipe ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ikina shampiyona izwi ku izina rya Proximis league ikaba yarazamutse muri iki cyiciro ivuye mu kindi gikinwa n’abatarabigize umwuga mu mwaka ushize wa 2020, iyi kipe kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa 5 mu makipe 8 agize iki cyiciro.

Djihad Bizimana yerekeje muri iyi kipe nyuma y’aho yari amaze imyaka itatu muri Wesland Beveren yo mu cyiciro cya mbere kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018, uyu mukinnyi ari muri iyi kipe yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y’uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n’umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.

Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.

2021-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 05 Oct 2020
AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

Editorial 11 Aug 2025
Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Editorial 14 Jun 2019
Wari uziko Mukunzi Yannick  yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Wari uziko Mukunzi Yannick yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Editorial 23 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti
Amakuru

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Editorial 01 Feb 2025
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda
ITOHOZA

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Editorial 04 Jun 2019
Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho
Mu Mahanga

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Editorial 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru