Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe umunani na Rayon Sports, uyu mukino warangie ikipe ya APR FC itsinde Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Bugesera, muri uyu mukino wabaye ikipe ya Rayon Sports isabwa gutsinda kugirango yizere kuza mu makipe abiri ya mbere agomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye amanota yo kuri uyu munsi, ni nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ubwo hari ku munota wa 90′.
Nyuma yaho uyu mukino urangiye umutoza wa Rayon Sports akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe yari amazemo igihe cy’umwaka umwe nyuma yaho yayigezemo avuye mu ikipe ya Gasogi United.
Nkuko ikinyamakuru Rwandamagazine.com cyabyanditse, nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC, umutoza Guy Bukasa ageze aho ikipe ibarizwa mu Nzove, yahamagaye abagize Staff technique arabasezera ndetse asezera n’abakinnyi. Ati “sindi wa muntu ukunda guhatiriza.”
Uyu mutoza kandi akaba yabashimiye mu buryo bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo byari bigoye.
Ati “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.”
Yunzemo ati ” Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.”
Guy Bukasa wageze mu ikipe ya Rayon Sports tariki ya 7 Nyakanga 2020 ngo yahise kandi ahamagara abakinnyi arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye ngo umwaka wa 2020-2021 urangire.
Uyu mwaka w’imikino kandi ukaba ugiye gusiga ikipe ya Rayon Sports itazahagarira u Rwanda mu mikino iyariyo yose yaba iya Caf Champions League ndetse na Confederations Cup, kuko mu mikino ibiri izatanga amanota 6 kandi ikipe ya mbere ndetse n’iya kabiri zirarusha Gikundiro amanota umunani.