• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Editorial 12 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe ya Raja Cassablanca yo mu gihugu cya Maroc yaraye yegukanye igikombe cya CAF Confederations Cup ya 2021, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya JS Kalbie yo mu gihugu cya Algeria ibitego 2 kuri 1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Cotonou mu gihugu cya Benin.

Ni umukino wa nyuma watangiye ikipe ya Raja itangira neza ubwo hari ku munota wa gatanu w’umukino nibwo rutahizamu w’umunya Maroc Soufiane Rahimi yafunguye amazamu y’ikipe ya Kablie, ntibyaje gutinda ko haboneka ikindi gitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Kongo Kinshasa Ben Malango ubwo hari ku munota wa 14 w’umukino.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Raja iyoboye ku bitego bibiri ku busa.

Bavuye ku ruhuka ku munota wa 46 w’umukino, ikipe ya JS Kablie yabonye igitego kimwe cy’impozamarira cyatsinzwe na Mohammed Zakaria, nyuma y’iminota 15 ubwo hari kuwa 63 ikipe ya Raja yabonye ikarita itukura kuri Omar Arjoune ukina mu kibuga hagati, gusigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ntacyo byafashije Kablie kuba yakwegukana itsinzi kuko umukino warangiye kuri bya bitego 2 bya Raja kuri 1 cya Kablie bityo ikipe yari ihagarariye igihugu cya Maroc yegukana igikombe ityo.

Raja Casssablanca yegukanye igikombe cyayo cya kabiri cya CAF Confederations Cup nyuma yaho yaherukaga kwegukana iki gikomebmu mwaka w’imikino wa 2019 ubwo yatwaye iki gikombe itsinze ikipe ya As Vita Club ku giteranyo cy’ibitego 4–3 mu mikino yombi.

CAF Confederations Cup ya 2020-2021 yatangiye gukinwa guhera ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020 riza gusubikwa ku ya 19 Gashyantare 2021 kubera koronavirusi yari yibasiye isi, iri rushanwa ryaje komgera gukina ku ya 10 Werurwe 2021 risozwa kuya 10 Nyakanga 2021.

Iri rushanwa ryakinwemo imikino 61 hatsindwamo ibitego 11, kugeza ubu risojwe rutahizamu wa Raja Cassablanca Ben Malango ariwe watsinze ibitego byinshi aho kugeza ubu ayoboye abandi n’ibitego bitandatu.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, ubuyobozi bwa Raja Cassablanca bwemereye buri mukinnyi agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 12 by’amadorali y’Amerika.

Iyi kipe kandi ikaba itegereje kuzakina umukino uruta iyindi ku mugabane wa Afurika uzwi nka CAF Super Cup izakina n’ikipe izatwara irushwanwa rya CAF Champions League, ni umukino uteganyijwe ku itariki ya 17 Nyakanga 2021 ukazahuza ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

2021-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025
Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Editorial 25 Aug 2016
Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze

Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze

Editorial 28 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi yitabye Imana
Mu Rwanda

Umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi yitabye Imana

Editorial 17 Jul 2017
Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye
Mu Mahanga

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Editorial 03 Mar 2016
RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu
ITOHOZA

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Editorial 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru