Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yageze i Kigali avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yagiye gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.
Ahagana mu Masaha ya Saa Tatu z’ijoro nibwo iyi kipe yari isesekaye ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali aho yahageranye ibyishimo byo kwitwara Neza.
Amavubi yari yabanje gukinira muri Cote d’Ivoire ubwo yakinaga na Benin umukino w’umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe 1-0.
Nyuma y’uwo mukino ikipe y’igihugu yerekeje muri Afurika y’Epfo aho yakinnye na Lesotho ku mukino w’umunsi wa Kane, Amavubi akaba yarabonye itsinzi y’igitego kimwe ku busa cyartsinzwe na Jojea Kwizera.
Iyo tsinzi y’u Rwanda ikaba yaratumye Amavubi akomeza kuyobora n’amanota 7 mu mikino ine amaze gukina, akaba anganya na Afurika y’Epfo na Benin Amanota 7 gusa bagatandukanywa n’ibitego bazigamye.
Amavubi yageze i Kigali atari kumwe na banwe mu bakinnyi bayo bayise basubira mu makipe basanzwe bakinira, abo barimo Hakim Sahabo, Samuel Guelette, Wensens Maxime, Rubanguka Steve na Gitego Arthur.
Ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’Indege, ikipe y’Igihigu yakiriwe n’abanyarwanda benshi baje n’amabendera y’u Rwanda ari benshi.
Aha kandi hari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse.
U Rwanda ruzasubukura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 mu kwezi kwa Werurwe 2025.