• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Editorial 11 Sep 2016 Mu Rwanda

Ubu muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo (DRC) harabera ibiganiro byo kwigira hamwe uko amatora azakorwa ariko opozisiyo ntishaka yuko Edem Kodjo yakomeza kuba umuhuza, azizwa Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo !

Ubusanzwe amatora ya Perezida wa Repubulika muri DRC yagombaga kuba mu kwa 11 uyu mwaka, Perezida watowe agatangira imirimo ye mu kwezi gukurikiyeho.

Ubutegetsi ariko buvuga yuko ayo matora adashobora kubera igihe ngo kuko bikiri kure kugira ngo abazatora barangizwe kwandikwa kandi n’amafaranga yakoreshwa muri ayo matora akaba ataraboneka.

-4011.jpg

Joseph Kabila

Opozisiyo ibyo ntibikozwa, ivuga yuko byanze bikunze ayo matora agomba kubahiriza igihe agakorwa muri uko kwezi kwa 11 uyu mwaka kandi Perezida Kabila ntabe yakwemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu kuko amategeko amwemerera kurenza manda ebyiri ! Ibi byakuruye imvururu hagati muri uyu mwaka, imvururu zatumye amaraso ameneka, imitungo igasahurwa n’indi ikangizwa, abantu barakomeretswa n’abandi benshi brarafungwa !

Kubera uwo mwuka mubi, Komisiyo y’ubumwe bwa Afurika (AUC) yashyizeho umuhuza ngo agerageze kumvikanisha impande zitavuga rumwe muri ibyo bibazo byo muri DRC. Uwo muhuza ni Edem Kodjo wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Mukuru wa OAU.

Uyu mugabo ariko ntabwo yorohewe kandi ubona afite umurava wo gukora ako kazi yashinzwe. Amashyaka atavuga rumwe na leta, cyane ayibumbiye mu cyitwa Rassemblement, avuga yuko atajya muri ibyo biganiro igihe cyose Edem Kodjo atarakurwa kuri uwo mwanya w’ubuhuza.

-4012.jpg

Edem Kodjo

Amashyaka manini muri iryo huriro ni People’s Party for Reconstruction and Democracy riyobowe na Moise Katumbi n’ishyaka Union for Democracy and Social Progress, riyobowe na Etienne Tshisekedi.

-4013.jpg

Moise Katumbi

Abo bagize ayo mashyaka yibumbiye muri Rassemblement bavuga yuko Edem Kodjo abogamiye kuri Joseph Kabila, batanga impamvu ziherutse kwandikwa n’ikinyamakuru Le Potentiel. Icyo kinyamakuru cyanditse yuko ako kazi k’ubuhuza Kodjo yagahawe na Dlamini Zuma wigeze kuba umwe mu bagore benshi ba Perezida Jacob Zuma, ngo ariko na n’ubu bakaba bafite imikoranire ya hafi ngo ariyo mpamvu Jacob Zuma yakoze kampanye yivuye inyuma ngo Dlamini ayobore AUC.

-4014.jpg

Jacob Zuma

Ngo uwo mutegarugore, Dlamini ntabwo ashobora gukora icyo Perezida zuma atifuza, ngo kandi uwo muperezida wo muri Afurika y’Epfo ngo ntabwo ashobora kwifuza yuko Joseph Kabila yava ku butegetsi muri DRC kubera impamvu z’ubucuruzi bafitanye.

Ngo inyungo zo muri ubwo bucuruzi hari ukuntu zigera kuri Dlamini, bigatuma akomeza kwakira amabwiriza kuva Pretoria.

Nk’uko icyo kinyamakuru n’abo batavuga rumwe na leta muri DRC babivuga ngo umwishywa (nephew) wa Jacob Zuma witwa Khulubuse Zuma afite ubucuruzi bwishi bwinshi muri DRC ngo kandi akaba akorera Zuma. Ngo Khulubuse ni nawe ufite isoko rinini rya Peteroli n’ibiyikomokaho, nk’uko byahishuwe na Panama Papers, abo bo muri opozisiyo bakaba bavuga yuko na Amerika ibyo irimo kubikoraho iperereza.
Byongeyeho kandi abo bo muri opozisiyo muri DRC bakavuga yuko n’ubundi nta n’icyizere umuntu ya girira Kodjo kubera yuko akazi nk’ako kigeze no kuminanira ahandi. Ngo Kodjo yigeze kunanirwa misiyo y’amahoro mu gihugu cy’u Burundi.

Casimiry Kayumba

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Editorial 26 Mar 2021
U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Editorial 17 Jul 2017
I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

Editorial 10 Mar 2016
FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 08 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025
Amakuru

Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Editorial 17 Oct 2024
BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly
Amakuru

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Editorial 19 May 2023
Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije
Mu Rwanda

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Editorial 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru