Mu muhango wo gushyingura Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu,uwahoze ari umugore we Oprah Uwoya ntiyawugaragayemo kuko atari yageze mu Rwanda nk’uko byari byanditswe mu bitangazamakuru.Uyu mugore yakoreye ikiriyo iwe mu rugo rwe muri Tanzaniya aho yari kumwe n’inshuti ze zari zaje kumufata mu mugongo.
Umuhango wo guherekeza Katauti witabiriwe n’abatu benshi bo mu ngeri zitandukanye barimo abakinnyi ba Rayon Sports, abayobozi bayo n’abafana bayo, abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, abakinanye na Katauti n’abandi bahujwe mu buryo butandukanye n’umupira w’amaguru.
Ikinyamakuru Global Publishers cyandikira muri Tanzania cyatangaje amakuru y’uko Oprah Owoya yakoreye ikiriyo iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Sinza-Mori jijini mu mujyi wa Dar es Salaam ndetse inshuti ze ziganjemo abo bakinana amafilimi bakaba baraje kumufata mu mugongo.
Uretse Uwoya utaritabiriye umuhango wo gushyingura Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo we, nta n’undi wo mu muryango we waje mu Rwanda, aho batangarije iki kinyamakuru Global Publishers cyari cyamusuye mu rugo rwe ko impamvu bataje mu Rwanda ari uko bari bategereje Se wa Uwoya uteri uhari kugira ngo ahagere bajye banoza umugambi wo kuza mu Rwanda.
Kugeza magingo aya ariko Oprah Owoya ntaragira byinshi atangaza ku rupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we bakanabyarana umwana umwe w’umuhungu, n’ubwo hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko uru rupfu ntacyo rwamubwiye.
Mu muhango wo gusezera Katauti wabereye i Nyamirambo waranzwe n’agahinda aho abantu benshi basutse amarira agaragaza agahinda batewe n’urupfu rwe. Hatanzwe ubuhamya bw’uburyo yapfuye bitunguranye, nta burwayi bizwi yari afite ndetse nta n’ikibazo yabanje kugaragaza mbere, cyane ko yapfuye avuye gukoresha abakinnyi ba Rayon Sports imyitozo.
Oprah Uwoya ntiyaje mu Rwanda gushyingura Katauti, ikiriyo yagikoreye iwe.
Ndikumana Katauti atabarutse afite imyaka 37 y’amavuko, yari amaze igihe gito atandukanye na Irene Uwoya, n’ubwo bari batarabona gatanya ishimangira bya nyabyo ko umwe atakiri umugore cyangwa umugabo w’undi.