Nafashe umwanya wo gutekereza kuri caisse yuyu mugabo wiyita umupadiri kandi atakiri we nanzura ko yaba we yiyumvamvamo kuba umufaransa kurusha kuba umunyarwanda ati gute?
Uyu mugabo wagiye mu gihugu cy’ubufaransa mu mwaka wa 2005 agenda avuga ko umutekano we utameze neza amaze kugerayo yatse ibyangombwa by’ubuhungiro maze arabihabwa aba muri icyo gihugu nk’impunzi, nyuma y’imyaka mike nibwo yashinze urubuga kuri internet arwita leprohpete.fr aho yagiye acishaho inyandiko nyinshi agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho! mu mavidewo ubwe yishyiriye ku rubuga rwa youtube yivugiye ko atemera jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko aramutse atowe icyo yashyira imbere ari ugusenya inzibutso zose za jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo yabyuririyeho abifashijwemo n’abayobozi bo mu gihugu cy’ubufaransa baza ku isonga mu gupfobya jenoside maze bamwemerera kumuha ubwenegihugu bwicyo gihugu kugira ngo bakunde bamukoreshe mugukomeza gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi nuko nahimana yinjiye idini neza kuko yarabonye uburenganzira bwo kuba ku mugabane w’iburayi atitwa impunzi.
Ka ngaruke gato ku mutwe wiyi nkuru impamvu navuze ko uyu mugabo yiyumvamo ubufaransa kurusha ubunyarwanda nizi zikurikira, Nahimana washatse kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba president ariko agahitamo gukoresha inzira z’ubusamo (short cuts) ndetse akabikora nkana ati gute? uyu mugabo iyo aba yiyumvamo ubunyarwanda yari bujye kuri embassy y’u Rwanda muri icyo gihugu maze akavuga ko ari impunzi ishaka gutaha mu gihugu cye maze embassy ikamuha ibyangombwa byose bikenewe ubundi agataha nk’umunyarwanda utahutse, ibyo Nahimana ntiyigeze abikora kuko iyo ajya muri embassy akabigenza gutyo yari bubanze akakwa ubwenegihugu bw’ubufaransa ibyo rero yanze kubikora kuko atari kwemera guhara ubwo bwenegihugu yari yarahawe nabo bazungu.
Nahimana Thomas, Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 nanubu barakicaye muri Transit ya JKIA muri Kenya.
Amaze kwanga kugana embassy y’u Rwanda yahisemo guteka umutwe ajya muri embassy ya Kenya yaka Visa y’ubukerarugendo ngo nagera muri Kenya azinjire mu Rwanda nk’umukerarugendo w’umufaransa!!, Kenya yo ntabwo yari bumwime iyo Visa kuko bamufataga nk’umufaransa ushaka kujya gutembera!! ariko amategeko agenga iyo visa avuga ko uyihabwa aba agiye mubukerarugendo ataba ajyanwe n’akazi cg ibikorwa bya politike itegeko rikavuga ko uramutse utahuwe iyo Visa ihita ihagarikwa (cancelled) nkuko tubisanga kuri runo rubuga: https://www.migration.gov.rw/index.php?id=233 ibi nabyo ni kimwe mu bigaragaza ko uyu mugabo atigeze aterwa ishema no kuba umunyarwanda kuko iyo aba ari urukundo afitiye igihugu kandi akaba yakora icyo ashoboye cyose ntabwo yari bujye guteka umutwe ashaka kwinjira mu gihugu nk’umukerarugendo ahubwo yari buze yemye nk’impunzi itahutse nkuko abandi bose babigenza.
Peter Mahirwe Umusomyi wacu