Umupadiri umwe mubashinze urubuga kuri murandasi rwitwa Le prophete. Urwo rubuga rufite ishingano imwe rukumbi yo kwunganira abakoze jenoside y’abatutsi mu 1994, amaze gutangaza ko azagera mu Rwanda, tariki ya 23/11/2016, aje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda.
Tubibutse ko Padiri Thomas Nahimana ariwe washinze urubuga Le prophete rwatangijwe kandi ruyoborwa nawe ndetse n’undi mu Padiri usigaye uba muri Canada Padiri Fortunatus Rudakemwa kugeza ubu bombi bakibarizwa muri diyoseze ya Cyangugu, iyoborwa na Myr. Bimenyimana.
Kuva muri Gicurasi 2011, ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” ubwabyo n’icyaha gihanwa n’amategeko ,Thomas Nahimana amaze imyaka i Bulayi akora Politiki yo kwigisha urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ubufatanyacyaha na Diyoseze ya Cyangugu
Nahimana ntashobora kuba muri Diyoseze y’i Bulayi, iyo bakomokamo ya Cyangugu itabizi. Paruwasi abarizwamo yagiranye amasezerano n’iya Cyangugu kugirango abashe gukora.
Rudakemwa na Nahimana bavuye mu Rwanda bahunze kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabagaragayeho ari abayobozi ba Seminari nto ya Cyangugu.
Urugero rumwe umuntu yaheraho ni urwa Padiri Thomas Nahimana. Uyu mupadiri yahunze afite pasiporo ya Congo. Ahunga afite andi mazina ndetse anyura i Kanombe.
Umupadiri ujya i bulayi n’ahandi hakenera visa, umusenyeri wa diyoseze ye agira uruhare mu kuyimusabira. No kuri Thomas Nahimana niko byagenze.
Ageze i Bulayi, Nahimana yasabye Umwepiskopi we ko amufasha akiga anakora n’akazi ke kandi k’ubupadiri.
Ibyo bivuga ko Musenyeri Bimenyimana yari yaranamufashije kwakirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko amasezerano ateganywa ya za diyoseze z’aho umuntu akomoka n’aho agiye.
Imwe mu ngingo ziri muri ayo masezerano igira iti: “Umwepiskopi wa diyoseze yakiriye umusaserdoti, akurikije ibyasabwe n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje, ishinze umusaserdoti umurimo ukurikira..”
Ibi bivuga neza ko diyoseze yo mu butaliyani itari kumwakira itabisabwe na Myr. Bimenyimana. Ariko Nahimana yagiye muri iyi diyoseze kuri pasiporo y’igihugu cya Congo (DRC) kuko ariyo yahereweho visa.
Icyatuma umuntu atibaza kuri uyu mukino ni iki? Nahimana yasabiwe visa kuri pasiporo ya DR Congo, asabirwa gutura no kuba muri ayo mahanga nk’umunyarwanda wo muri diyoseze ya Cyangugu mu Rwanda!
Cyangugu iri muri Congo, cyangwa Congo iri muri Cyangugu?.
Umupadiri wakiriwe hari ibyo agomba kwiyemeza mu gutangira imirimo aho yakiriwe muri ayo masezerano biteganywa ko yiyemeza “kurangiza ubutumwa ahawe yifatanyije n’umwepiskopi umwakiriye, abandi basaserdoti n’imbaga y’abakristu azakora akurikije gahunda y’iyogezabutumwa rya diyosezi imwakiriye, by’umwihariko imirimo igenewe abasaserdoti, kandi akagumana ubumwe na diyosezi akomokamo, akayigezaho imbuto z’ubwo bunararibonye bw’umwihariko.”
Muri ayo masezerano, hakanateganywa ko uwo musaserdoti, “abigiranye umutima w’ubwumvire n’ubufatanye n’umwepiskopi wa diyosezi imwakiriye, yitangira n’indi mirimo yabanje kwumvikanaho n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje.”
Padiri Thomas Nahimana
Ese Nahimana na mugenzi we bakomeje ubumwe na diyoseze bakomotsemo cyangwa bwarahagaze? Ubwo bumwe bwakagombye kubamo inama umusenyeri agira abapadiri be bategetswe guhorana umubano na diyoseze bakomokamo. Uwo mubano urangwa n’iki?
Niba Nahimana na Rudakemwa baragombaga kubyumvikanaho n’umwepiskopi wabohereje mu itangizwa rya “le prophete” n’ishyaka rya Politiki Ishema (nk’indi mirimo bihangiye), ese barabikoze cyangwa ntibabikoze? Ni ikibazo gifite ipfundo rikomeye, bagomba kubanza gusubiza abanyarwanda mbere yo kwiyamamaza no kwandikisha ishyaka.
Bamwe mu bayoboke bimene bazaba barikumwe ngo na Padiri Nahimana
Iri shyaka ritazwi na benshi ariko bake barizi bemeza ko ari ishyaka rishingiye ku bagabo bimakaje ivangura n’amacakubiri imbere ku buryo ngo gahunda yabo izaba ibazanye harimo icyo ubwabo bise ”Revolution Hutu”
Ese iri shyaka waribwira iki nk’umunyarwanda ubona neza icyerekezo igihugu kirimo? ese ubu koko bakwiye gushyigikirwa?
Umwanditsi wacu