Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, (PAM/WFP), uyu munsi kuwa kabiri riratangira kugemurira Abarundi ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori ryaguze mu Rwanda, kugirango rigoboke abaturage bafite ibibazo by’ibiribwa muri icyo gihugu.
Nk’uko KT Press ibitangaza, PAM/WFP iratangira ijyanayo toni 508 z’ibishyimbo nyuma ijyaneyo ibigori kubera umusaruro w’ubuhinzi utabaye mwiza muri iki gihugu.
Umuyobozi wa PAM/WFP mu Rwanda, Jean-Pierre Demargerie, mu cyumweru gishize yandikiye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ayisaba icyemezo cyo kugemura ibyo biribwa mu Burundi, icyemezo akaba yaragihawe ndetse imodoka zizabitwara zikaba zizahaguruka i Kigali uyu munsi kuwa kabiri.
Muri Nyakanga umwaka ushize Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yaburiye Abarundi cyane abaturiye imipaka y’u Rwanda ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe bakomeza guhahirana n’abaturayi babo bo mu Rwanda.
Ibibazo bya politiki biri mu Burundi kuva muri Gicurasi 2015 byatumye abarundi bagera 300,000 bahungira mu bihugu bituranyi. U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera hafi 80,000.
Ubusanzwe u Rwanda Rwajyanaga I Burundi ibicuruzwa byakorewe mu nganda nk’ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.
Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rwakomeje gufungura imipaka ku buryo imibare igaragaza ko Abarundi 60 600 basuye u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare uyu wa 2017. Aba bakaba baratemberaga bagasubirayo. By’umwihariko muri Gashyantare 2017 abagera ku 13 600 basuye u Rwanda.