Imiryango y’ingenzi mu yaharaniraga uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa yasabye kongera gufungura iperereza ku cyo ingabo z’u Bufaransa zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi miryango ari yo; FIDH (Fédération internationale des ligues des droits de l’homme), LDH (Ligue des droits de l’homme) na Survie, ishinja igisirikare cy’u Bufaransa kwirengagiza ubutabera muri ubwo bwicanyi bwabereye mu Bisesero kuva kuwa 27 Kamena kugeza kuwa 30 kamena 1994.
Iperereza ku myitwarire y’ingabo z’u Bufaransa aho hantu ryatangiye mu myaka 13 ishize, ariko nta kirego kiragezwa mu rukiko. Kuwa 27 Nyakanga, abacamanza b’iperereza bakaba bari banatangaje ko iperereza rishobora kuzarangira nta birego, maze muri Nzeri koko dosiye iteshwa agaciro havugwa ko habuze ibimenyetso.
Iyi nkuru dukesha France 24 ivuga ko mu kiganiro n’itangazamakuru I Paris kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ukwakira, abahagarariye imiryango itatu twavuze batangaje ko guhagarika iyi dosiye byahutiweho, basaba ko hagaragazwa ukuri ku byabereye mu Bisesero.
Ubwicanyi bwo mu Bisesero bwahitanye abantu Magana bishwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda [ Ex. FAR ] ndetse n’Interahamwe. Ni bumwe mu bwicanyi butera ipfunwe igisirikare cy’u Bufaransa cyari muri Operation Turquoise mu Rwanda mu gihe cya jenoside yaguyemo abasaga miliyoni bazira ubwoko bwabo.
Uyu muhamagaro wo kuri uyu wa gatanu uje ukurikira isohorwa rya video yashyizwe ahagaragara kuwa Kane n’urubuga Mediapart, yagaragaje amashusho y’umusirikare mukuru w’Umufaransa wagaragaye asa nk’utesha agaciro ibyaberaga mu Bisesero. Ni video bivugwa ko yafashwe kuwa 28 Kamena 1994 kandi iri mu bubiko bwa minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa nk’uko iyi nkuru ivuga.
Muri iyo video hagaragara umusirikare w’Umufaransa agera k’umukuriye amuzaniye amakuru y’ibyo yari yabonye mu butumwa bwo kuneka.
Iyo video ndetse n’amajwi yumvikanisha uwo musirikare abwira umukuriye ko atibuka izina ry’igiturage, ariko ko umwuka wari aho wagaragazaga ko nta kabuza haza kuba ubwicanyi bukomeye aho yavugaga ko abantu bari guhiga Abatutsi ku dusozi…amazu arimo gutwikwa.
Mu kumusubiza umukuriye ngo ntacyo yavuze usibye; “Uhm, uhm”
Ubwo yabazwaga kuri iyi video mu gihe cy’iperereza, Col Jacques Rosier ugaragaramo yabwiye abacamanza ko ayirebye n’ukuntu yiyizi yumva atabyumva ndetse ko bishoboka cyane ko atumvaga ibyo yamubwiraga uwo musirikare yari akuriye.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo ishimangira ko u Bufaransa ku bushake bwananiwe gukumira ubwicanyi bwo mu Bisesero, mu gihe igisirikare cyo kivuga ko kitigeze kimenya iby’ubwo bwicanyi kugeza ku itariki ya 30 kamena nyuma y’iminsi 2 video ivugwa ifashwe.
Nyuma y’imyaka isaga 20 bibaye, nta musirikare mukuru n’umwe w’u Bufaransa wakozweho iperereza rya nyaryo ku myitwarire ari na ryo mu mategeko y’u Bufaransa rishobora kugeza ku gushinjwa icyaha mu butabera. [ VIDEO ]