• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Editorial 30 Jul 2018 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2018 nibwo amakuru y’ urupfu rwa Pasiteri Kamanzi Théophile wayoboraga Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) akaba n’Umuhuzabikorwa w’Igiterane Rwanda Shima Imana yamenyekanye.

Saa 23h 50 nibwo Pasiteri Kamanzi yashizemo umwuka azize uburwayi bwa kanseri y’igifu. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze icyumweru arwariye.

Pasiteri Kamanzi yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018 ndetse aza no kujya kuvurizwa mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.
Dunia Ali Gilbert wabaye Umunyamabanga wihariye wa Pasiteri Kamanzi Théophile mu myaka ibiri, yatangarije Igihe ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi.

Yagize ati ‘‘Mu kwezi kwa mbere ntiyageze mu biro kuko yari arwaye cyane. Yavuye mu Buhinde agaruka mu Rwanda akajya avuga ubutumwa ariko ubona agikomeye. Mu cyumweru gishize yararembye bamujyana muri CHUK. Mu masaha y’ijoro nibwo yitabye Imana.’’

Yakomeje ati ‘‘Ni umuntu wabaga mu kanama nkemurampaka ka Peace Plan, yigeze kuyobora Rwanda Shima Imana. Buri munota yakiraga abashumba bamugisha inama. Yari umupasiteri ufite ukuri kw’ijambo ry’Imana, utaripfana kandi w’inyangamugayo.’’

Pasiteri Kamanzi ni we wari uhagarariye Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR), ifite amatorero agera kuri 36 hirya no hino mu gihugu; yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Peace Plan na Rwanda Shima Imana.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu Rwanda mu 2012 binyujijwe mu Muryango Rwanda Driven Ministries/Peace Plan gihuza Abanyarwanda baturutse mu matorero atandukanye ya Gikirisitu.

Pasiteri Kamanzi wari utuye i Nyamirambo Cosmos, asize umugore Umulisa Médiatrice babyaranye abana bane, barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Umuryango wa Pasiteri Kamanzi nturatangaza igihe umuhango wo guherekeza nyakwigendera uzabera.

2018-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umukandida wa FPR, Paul Kagame aratangira kwiyamamaza ahereye mu karere ka Ruhango

Umukandida wa FPR, Paul Kagame aratangira kwiyamamaza ahereye mu karere ka Ruhango

Editorial 13 Jul 2017
Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye

Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye

Editorial 15 Sep 2018
Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Editorial 04 Aug 2017
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Editorial 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Editorial 12 Mar 2024
Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Editorial 21 Mar 2016
Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?
Amakuru

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Editorial 25 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru