Polisi y’Igihugu yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru cyo ku wa 10 Nzeri 2017 mu rupfu rutunguranye, yishwe anizwe kuko yari yabuze umwuka.Harakekwa umugabo we.
Pasiteri Mutesi Maggie yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yatangaje ko “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’.
Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel
Abajijwe niba hari ukekwaho iki cyaha waba watawe muri yombi, yavuze ko umugabo we witwa Mugisha Drake yatawe muri yombi kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.
Ati “Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.”
ACP Badege yaboneyeho kugira abantu bose inama avuga ko “birababaje, biragayitse, bibabaza cyane abana, umuryango n’igihugu. Dukangurirwa kenshi gukemura mu bwumvikane no mu mategeko amakimbirane tunirinda urugomo n’ubwicanyi nk’ubu n’ubundi busa nabwo, ariko ntibiracika burundu”. Ikindi ni uko ngo iperereza rikomeje hakusanywa amakuru ajyanye n’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi.
Hagati aho icyaha byo kwica uwo mwashakanye gisobanurwa kinahanwa n’ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana, aho uwo cyahamye ahanishwa igifungo cya burundu.
ACP Theos Badege