Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017), aho biteganyijwe ko yitabira ikiganiro n’Urubyiruko rwiteje imbere kuri uyu mugabane.
Iyi nama irahuriramo abasaga 1500 baganira ku bufatanye bw’ibihugu no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika, kuva ku itariki 7 kugeza ku 9 Ukuboza 2017.
Yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikaba ibera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh; iritabirwa n’abasaga 1500 nyuma y’iya 2016 yahuje abasaga 1000 baturutse mu bihugu 45.
Gahunda y’uyu mwaka iteganyijwemo ibiganiro bihuza ba rwiyemezamirimo batanga icyizere, abashoramari n’abandi bashobora gufasha urubyiruko kwiyungura ubumenyi no kubona iby’ibanze mu gutangira ubucuruzi bwabo.
Abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi barimo uwa Guinea, Alpha Condé ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; uwa Chad, Idriss Déby, uw’u Rwanda, Paul Kagame; uwa Cote d’Ivoire, Alassane Outtara; uwa Comoros, Azali Assoumani n’uwa Somalia,Mohamed Abdullahi Mohamed ni bo bari bwakirwe na Sisi.
Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Minisitri w’Intebe wa Mozambique,Carlos Agostinho do Rosário na bo biteganyijwe ko bari bwitabire iyi nama. Mu batanga ibiganiro kandi harimo Isabel dos Santos, Umuyobozi wa Unitel Angola, Umunyemari Tony Elumelu Vera Songwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika (UNECA) n’abandi.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igaruka ku ‘ishoramari ridaheza’ yateguwe hagamijwe kuzamura ishoramari muri Afurika n’ubufatanye n’ibindi bihugu byo hanze y’uyu mugabane.