• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Editorial 26 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Icyiswe “Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation” cyashinzwe kandi cyemerezwa muri Leta ya Massachusetts muri Gicurasi 2005,kikaba cyarashyizweho kugira ngo gifashe abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, nk’uko byatangajwe nuwashinze iyo Fondation Paul Rusesabagina hari nyuma yuko Film yaramaze iminsi akoze “Hotel Rwanda” yakinwe n’umukinyi rurangiranwa Don Cheadle yitwa Rusesabagina ikunzwe cyane ku isi baziko ibyo ivuga ari ukuri.

Ubuyobozi bwa Fondation ya Hotel Rwanda Rusesabagina (HRRF) bugizwe na Paul Rusesabagina nk’umuyobozi, Tatiana Mukangamije umugore we nk’umubitsi, Claude Karambizi, umukwe we ni Umuyobozi na James Nkunzimana, undi mukwe wa Rusesabagina akaba ari Umuyobozi wa kabiri. Niba Fondasiyo yarashizweho hagamijwe imibereho y’umuryango wa Rusesabagina, ntacyo twavuga kubijyanye n’imiyoborere yuyu muryango.

Ariko iyo Rusesabagina yitwaza ko Fondasiyo ye “igira uruhare mu gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside mu Rwanda ndetse n’izindi ngero z’ihohoterwa…”, biragaragara ko ibyo ari inyungu ze bwite nk’uko yabyiyemereye mugihe yatangaga ibiganiro.

Ku ya 21 Gicurasi 2014, igihe Film “Hotel Rwanda” yari imaze imyaka 10 isohotse, inzu yerekana amafilimi ArcLight Hollywood yerekanye iyo Film ikurikirwa n’ibibazo byinshi byabajijwe Paul Rusesabagina. Yabeshye abamuteze amatwi nk’uko yabigize mu ngendo ze zose yakoze maze agira ati: “Jye n’umugore wanjye twatangije Fondasiyo ya Rusesabagina kugira ngo twishyurire amafaranga y’ishuri imfubyi za Jenoside. Twarabikoze ariko ntibyashimishije leta. Bamwe mu bana nishyuriye barafunzwe ku mpamvu zuko nabarihiye amafaranga y’ishuri. Ubu Fondasiyo igamije guharanira ubwiyunge nyabwo mu Rwanda nk’uko byagenze mu Burundi no muri Afurika y’Epfo. ”

Aho Rusesabagina yanyuze hose avuga ko ari intwari, yagerageje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yateye indi ntambwe amaze kumenyekana yiyemeza gutagatifuza abajensoideri nka Jenerali Augustin Bizimungu na George Rutaganda wari Visi Perezida w’Interahamwe mu manza zabo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) rwari Arusha, muri Tanzaniya.

Rusesabagina yiyita umugabo usanzwe kugirango abeshye yibonere amadorari. Umuntu witwa umugabo usanzwe yakusanyije ubukire burenze, agenda muri Mercedes Benz CI-Class (Vin # WDDDJ72X68413260) atuye mu nzu ifite agaciro k’ibihumbi 670.430 y’amadorali y’amerika ifite ibyumba bitandatu iruhande rw’inshuti ye ndetse n’uwahoze ari Senateri wa Texas, Kruger, mu nkengero z’umujyi wa San Antonio. Azwiho gutunga indi mitungo mu Bubiligi no muri Afurika no mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo, nka Zambiya, Malawi na Mozambike.

Amaze gutabwa muri yombi, umukobwa yareraga, Carine Kanimba yavuye muri Amerika ajya gutura mu Bubiligi kugenzura no guhuza ibikorwa by’ubucuruzi bwase mu Bubiligi no mu bindi bihugu.

Bitewe na filime ye yamamaye, Rusesabagina yatangaje ko ari umuntu w’ubutabazi kandi uharanira inyungu, ariko mu byukuri bwari ubwihisho bwe bwo gukora politiki no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu mwaka wa 2010, ko yateye inkunga FDLR. Nko mu 2008, izina rye ryagaragaye muri Telephone za Ignace Murwanashyaka, wari Perezida wa FDLR waje gufatirwa mu Budage.

Rusesabagina yifuzaga kwinjira muri politiki ku mugaragaro maze yinjira muri wa mutwe w’iterabwoba wa RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa guhera muri Werurwe 2012, kubera amakimbirane na Nyamwasa bapfa ubuyobozi n’amafaranga. Nyuma yaje gushinga ishyaka rye rya politiki ryitwa PDR-Ihumure aniyemeza gukuraho guverinoma yemewe mu Rwanda akoresheje inzira zose harimo n’intambara. Mu kiganiro yagiranye na Agnes Mukarugomwa wo ku Ikondera Info muri 2014, Rusesabagina yavuze ko ntabundi buryo bwo kuvugana na Perezida Kagame.

Yasubiyemo kandi amagambo y’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, John Kerry, agira ati: “Nkunda amahoro ariko niba intambara ikenewe nzayirwana.” Abajijwe na Agnes Mukarugomwa igihe bazatangirira intambara, Rusesabagina yagize ati “nta n’umwe ushobora guhishura imigambi ye. Iyo ukina amakarita werekana gusa ikarita ugiye gukina. Amahitamo y’intambara ni ikarita tubika binyuze mu banyamuryango n’inshuti.”

Byongeye kandi, mu kiganiro n’abanyamakuru mu Bubiligi cyavuze kuri MRCD, hamwe na Faustin Twagiramungu, Rusesabagina yagize icyo avuga agira ati “Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Yari ihuriro rya CNRD Ubwiyunge yari iyobowe na Wilson Irategeka na PDR Ihumure iyobowe na (Paul Rusesabagina). Nyuma y’ikiganiro kirekire twashyizeho inkingi eshanu. Inkingi ya mbere nicyo ibikorwa n’abahungu bacu mu Rwanda, iya kabiri yari diplomacy, iya gatatu yari mobilisation, iya kane yari itumanaho naho iya gatanu yari imari. Twakoranye kandi mu mpera za 2017 n’abavandimwe bacu bo muri RRM (Callixte Nsabimana) bifuzaga kwifatanya natwe. Nyuma y’ibiganiro birebire, RRM yemerewe muri Werurwe 2018 kandi twatangiye no kwibaza izina tuzaha abasirikare bacu. ”

Nyuma yaho, twakoze inama hagati ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM, maze dufata icyemezo cyo kwita ihuriro FLN muri Gicurasi 2018. Nibwo bwa mbere izina “FLN” ryatangajwe. Twabise FLN kuko RRM yazanye n’abasirikare bayo, bivuze ko tugomba kubona izina buri wese yiyumvamo. Kuva icyo gihe, abahungu bacu bitwaga FLN niyo mpamvu FLN itari iya PDR, CNRD cyangwa RRM, iri munsi ya MRCD. ”

Igihe umuvugizi wa FLN, Callixte Nsabimana, yavugaga ko ari yo nyirabayazana w’ibitero bya Nyabimata byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane icyenda bikomeretsa abandi icumi, Charles Kambanda, uwigize umunyamategeko w’abarwanya u Rwanda yavuze ko Rusesabagina na bagenzi be bakoze ikosa rikomeye. Yagize ati “Rusesabagina na Callixte Sankara bakoze amakosa akomeye bemera ko aribo bari inyuma y’ibitero, bari barimo kwishinja”
Indi videwo ishinja Paul Rusesabagina ni ijambo ry’umwaka mushya wa 2019 yatanze ihita isibwa kuri YouTube. Ariko, yari imaze gukururwa (Download) ikaba ishobora kuboneka hano hamwe n’inyandiko zuzuye ziyiherekeje.

Kuva yakwambura amafaranga abantu bari bahungiye muri Hotel de Mille Collines mu 1994, akihindura “Intwari yo mu Rwanda, wakijije Abatutsi benshi” no gusaba amafaranga nko gukusanya inkunga binyuze muri HRRF bitwaje ibinyoma byo gufasha impfubyi za jenoside, Rusesabagina yashoboye kwibeshaho mu myambarire itandukanye cyane n’iy’umuntu usanzwe watwaraga Tagisi mu mihanda y’I Buruseri.

Nyuma yo kubona amafaranga no kuba icyamamare Rusesabagina yashakishije ingufu za politiki yumva ko ashobora kwigira Perezida w’u Rwanda mu buryo bwose maze ashinga kandi atera inkunga umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro witwa “Rwanda Liberation Front” cyangwa “Front de Liberation National” (FLN). Bimuha iturufu yo kwirirwa azenguruka ibiyaga bigari anatembera dore ko azwi ku iraha agakora ingendo akoresheje indege bwite kugeza aho bimugejeje mu kagozi. Igitangaje, yahakanye kuba umunyarwanda nyamara icyifuzo cye gikomeye kwari ukuba perezida w’iguhugu yihakanye! Ntibitangaje kuko muri firime ya Holly Wood, niko intwari y’ibinyoma irangira.

2021-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 25 Apr 2025
Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Editorial 07 Mar 2020
Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 27 May 2019
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Administrator 09 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Mu Rwanda

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Editorial 15 Jan 2024
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa
INKURU NYAMUKURU

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Editorial 20 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru