Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ubwo yishimiraga intsinzi hamaze gutangazwa ku mugaragaro ibyavuye mu matora by’agateganyo, yashimiye abanyarwanda benshi bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza yakoreye mu gihugu cyose, by’umwihariko ashimira uruhare abanyamakuru bagize muri icyo gikorwa.
Yagize ati “…hari ndetse n’abanyamakuru mu gihugu hano, baba abo hanze, abo bose bakora imirimo itandukanye, bafotora, bakoresha imbuga nkoranyambaga (social media), n’abandi, mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku Isi muri uwo mwanya bibereyeho, mwarakoze namwe cyane.”
Abanyamakuru batandukanye bakoze akazi gakomeye cyane
Uku gushima uruhare rw’Itangazamakuru mu kumenyekanisha ibibera mu Rwanda, si Perezida Kagame wabigarutseho kubera kumwamamaza gusa, ahubwo mbere ho umunsi umwe kugira ngo kwiyamamaza bitangire, ku wa 13 Nyakanga 2017, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yatangazaga gahunda zo kwiyamamaza, na we yashimye uruhare rw’itangazamakuru n’intambwe rimaze gutera ariko urugendo rugikomeje.
Ibi bikaba bigaragaza ko muri iyi manda y’imyaka irindwi, itangazamakuru rizashyirwamo imbaraga, dore ko abarikoramo bagaragaje kenshi ko ryirengagijwe ukurikije uko izindi nzego zazamuwe, kandi rifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu n’imiyoborere.
Muri uko gukomeza kwishimira intsinzi, Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ahasigaye rero, ngira ngo amateka atugejeje hano nayo murayazi, murareba imyaka irindwi ishize, twari mu gikorwa nk’iki na cyo cyarabaye kigenda neza ndetse cyagenze neza kurushaho; ariko ntabwo icyo gihe byari bayarateguwe ko ibyo bintu bizakomeza nkuko byagenze uku. Hagati aho abanyarwanda bose, benshi, uhereye ku masinyatire miliyoni enye, n’ibirenga, ukagera kuri referendumu, bikagera no kuri FPR, ubwayo, ni naho byose byaganishaga kandi byemezaga gusaba ko nkomeza kubabera umuyobozi.”
Perezida Kagame wegukanye intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda ku majwi 98,63 ku ijana nk’uko ibarura ry’amajwi rya komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ryabitangaje ku mugaragaro, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere afite gukomeza guteza imbere abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma kandi bose bakihuta.
“Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi, ariko tukaba dukomeza gutera imbere, tukaba tugejeje aha, tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanije.”
Kagame yasezeranije abanyarwanda bose bahamije amasezerano y’ibyo basabye muri referendumu banamwamamaza, ko ibikorwa byo guteza imbere igihugu bikomeje.
Perezida Kagame ashimira buri wese wagize uruhare ngo amatora agende neza
Yagize ati “Rero akazi ubu kagiye gutangira nanone nk’uko twari dusanzwe tubaho. Ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite mu Rwanda byugarije abanyarwanda, ndetse birimo gukomeza ko umunyarwanda aba umunyarwanda, kuko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari umunyarwanda. Dushaka umunyarwanda muzima uteye imbere, wigeza kuri byinshi uko tubyifuza.”