Mu buzima busanzwe Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Niwe utangiza intambara, niwe ushyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.
Ni nawe utangiza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakurikiranye imyitozo yo kumasha y’ingabo z’u Rwanda. Ni imyitozo yabereye Gabiro, izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023.
Nkuko bisanzwe Perezida Kagame nyuma yo gukurikirana imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda yo kumasha, yaganiriye n’abasirikare.