Ibi umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, harimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu ngabo z’igihugu.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izo nshingano zikomeye, aboneraho kubifuriza imirimo myiza.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho byose kibikesha kuba gitekanye, kugeza ubwo Abanyarwanda bamaze gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.
Yavuze kandi ko nta n’igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ko ndetse bazakomeza gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.
Umukuru w’igihugu ariko yagarutse ku bantu bihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, bagashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko ababuriye ngo bisubireho hakiri kare, kuko nibitagenda gutyo bazabiryozwa ku kiguzi cyose byasaba.
Yagize ati “Hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu.
Muri make, ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ubwigenge, natwe ubusanzwe dushaka, kuko ni inshingano zacu kumenya ko hari demukarasi, amahoro, ubwigenge n’amahoro mu gihugu cyacu”.
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Ku bantu rero bashaka kwihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, ndetse ugasanga bashimagizwa banashyigikiwe n’abantu bari hanze y’igihugu, bakaryoherwa,… muraza kutubona.
Abantu bose babirimo, baze bisobanure vuba na bwangu. Ntushobora kuba uri hano ubona ku mutekano twameneye amaraso imyaka myinshi, ngo nurangiza ukore ibintu biduteza ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba uri.
Abantu bagize uruhare muri Jenoside, bakomeza gukina iyo politiki n’iyo ngengabitekerezo, barafunzwe nyuma barafungurwa, twarabababariye, hanyuma bagatangira kongera gukina iyo mikino! Tuzabashyira aho mukwiye kuba muri”.
Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi barahiye, ko batangiye inshingano mu gihe igihugu kiri gutangira icyerekezo gishya, abasaba ko imbaraga bazanye n’imikorere bigomba kuganishwa muri icyo cyerekezo.
Yabasabye kandi gukora bagamije guhindura igihugu, ku buryo ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka na yo igakomeza kunozwa.
Perezida Kagame yagize ati “Kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere, n’imicungire y’ibyo bashinzwe, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere muri byose, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.
Ibibazo dukunze guhura na byo mu buzima, uburezi, imyidagaduro harimo n’imikino n’ibindi, akenshi bituruka ku micunmgire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke, bigatuma tutagera aho dukwiye kugera uko bikwiye”.
Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi barahiye ko atari ngombwa kubibutsa inshingano zibategereje kuko basanzwe bazizi, kandi zihora zisubirwamo buri gihe.
Yababwiye kandi ko abizeye, ku buryo ibyo Abanyarwanda babategerejeho bazabikora, abasaba kuzakora uko bashoboye bakuzuza inshingano bahawe.