Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Québec,François Legault, nyuma yo kwemera gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu bihugu biri muri OIF bari mu Mujyi wa Erevan, aho kuri uyu wa Kane hatangira inama y’Inteko Rusange ya 17 y’uyu muryango.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko aba bayobozi bahuye nyuma y’uko Legault “yemeye gushyigikira Louise Mushikiwabo, umukandida ushyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’Umunyamabanga Mukuru utaha wa OIF’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora OIF.
Nyuma yaho, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Québec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”
Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.