• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Editorial 11 Oct 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Québec,François Legault, nyuma yo kwemera gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu bihugu biri muri OIF bari mu Mujyi wa Erevan, aho kuri uyu wa Kane hatangira inama y’Inteko Rusange ya 17 y’uyu muryango.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko aba bayobozi bahuye nyuma y’uko Legault “yemeye gushyigikira Louise Mushikiwabo, umukandida ushyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’Umunyamabanga Mukuru utaha wa OIF’.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora OIF.

Nyuma yaho, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Québec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa Québec,François Legault

Minisitiri w’Intebe wa Québec,François Legault, yaraye atangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo

François Legault yavuze ko nta mpamvu n’imwe itatuma adashyigikira Umukandida wa Afurika nk’umugabane ugaragaza ahazaza h’ururimi rw’Igifaransa

2018-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]

Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]

Editorial 23 May 2019
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Editorial 23 Aug 2023
Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero
IMIKINO

Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero

Editorial 15 Feb 2016
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.
Amakuru

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Editorial 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru