Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu bishinzwe itumanaho ni uko ejo kuwa mbere tariki 8/8/2016 Prezida Paul Kagame yitabiriye imihango y’irahizwa rya Perezida Idriss Deby Itno wa Tchad ryabereye muri Grand Hotel N’Djamena.
Akigera mu murwa mukuru N’Djamena, Perezida Kagame yakiriwe neza na Minisitiri w’intebe Albert Pahimi Padacke.
Uwo muhango w’irahizwa rya Perezida Idriss Deby Itno ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 15, barimo uwa Uganda, Mali, Mauritania, Central Africa, DRC, Sudan, Burkina Faso, Benin, Niger Nigeria na Equatorial Guinea.
Deby ugiye kuyobora Tchad muri manda ye ya gatanu yatsinze amatora muri Mata uyu mwaka n’amajwi 62 %. Yafashe ubutegetsi bwa mbere mu 1991 binyuze mu inzira ya kudeta.
Muri uru ruzinduko rwe muri Tchad Perezida Kagame yakoresheje pasiporo nyafurika yatangiwe bwa mbere hano i Kigali mu nama ya AU y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Perezida Deby arahirira kuyobora Tchad muri manda ye ya gatanu