Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu, witabiriye inama ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs).
Iyi nama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu aho ibera muri Kigali Convention Centre.
Perezida Lungu yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kane, aho ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama kuri uyu wa Gatanu.
Iyi nama ya SDGs yitabiriwe n’abasaga ibihumbi bibiri bavuye hirya no hino ku Isi, mu miryango itegamiye kuri Leta, muri za Guverinoma, abikorera, abashakashatsi n’abandi.
Akigera i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, wamwakiriye ku kibuga cy’indege banagirana ibiganiro mu biro bye.
Izi ntego zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.