• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2018 POLITIKI

Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro bye Shansoriyeri w’igihugu cya Austria, Sebastian Kurz, uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Yamwijeje imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, nka kimwe mu bihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi u Rwanda rufitanye umubano wihariye na wo.

Yamwakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018, n’itsinda bari kumwe.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimira umubano mwiza uhamye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi twishimiye gukomeza kubakiraho. Dushishikajwe kandi no gukomeza gushimangira umubano hagati y’imigabane ibiri duherereho.”

Yakomeje agira ati “U Burayi n’Afurika ni abaturanyi, dusangiye byinshi by’ibanze birimo ubucuruzi, umutekano, abinjira n’abasohoka hamwe n’ibidukikije. Ibyo byose bijyanye n’ikindi k’ingenzi ari cyo kugerageza gushyiraho amahirwe yose ashoboka ku rubyiruko rwo ku migabane yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko inama iteganyijwe mu minsi iri imbere, izahuza Afurika n’Uburayi “Africa-Europe High Level Forum” i Vienna muri Austria ari amahirwe akomeye yo kubakiraho umubano muri izo ngingo zose zikomeye.

Ati “U Rwanda rukomeje gushishikariza abakuru b’ibindi bihugu by’Afurika kuzitabira iyo nama y’ingirakamaro, kugira ngo dukomeze gushaka inzira zo kubyaza umusaruro amahirwe yose yafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nk’inzira yo kwibona hamwe n’iterambere ry’ubukungu.”

Shansoriyeri wa Austria aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Austria mu Rwanda, Dr. Christian Fellner.

2018-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018
Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Editorial 26 Jul 2018
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025
Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR  – Amiel Nkuliza

Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Editorial 21 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya
Mu Mahanga

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Editorial 15 Apr 2016
Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi
POLITIKI

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Editorial 23 May 2017
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru