Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro bye Shansoriyeri w’igihugu cya Austria, Sebastian Kurz, uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Yamwijeje imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, nka kimwe mu bihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi u Rwanda rufitanye umubano wihariye na wo.
Yamwakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018, n’itsinda bari kumwe.
Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimira umubano mwiza uhamye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi twishimiye gukomeza kubakiraho. Dushishikajwe kandi no gukomeza gushimangira umubano hagati y’imigabane ibiri duherereho.”
Yakomeje agira ati “U Burayi n’Afurika ni abaturanyi, dusangiye byinshi by’ibanze birimo ubucuruzi, umutekano, abinjira n’abasohoka hamwe n’ibidukikije. Ibyo byose bijyanye n’ikindi k’ingenzi ari cyo kugerageza gushyiraho amahirwe yose ashoboka ku rubyiruko rwo ku migabane yacu.”
Perezida Kagame yavuze ko inama iteganyijwe mu minsi iri imbere, izahuza Afurika n’Uburayi “Africa-Europe High Level Forum” i Vienna muri Austria ari amahirwe akomeye yo kubakiraho umubano muri izo ngingo zose zikomeye.
Ati “U Rwanda rukomeje gushishikariza abakuru b’ibindi bihugu by’Afurika kuzitabira iyo nama y’ingirakamaro, kugira ngo dukomeze gushaka inzira zo kubyaza umusaruro amahirwe yose yafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nk’inzira yo kwibona hamwe n’iterambere ry’ubukungu.”
Shansoriyeri wa Austria aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Austria mu Rwanda, Dr. Christian Fellner.