Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku butumwa bwa mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uherutse kunenga imikorere ya Afurika avuga ko ‘idateye imbere’.
Kagame yakomoje kuri ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, wabaye ku wa 18 Kanama 2017, wari witabiriwe n’abakuru b’ibbihugu bagera kuri 17.
Emmanuel Macron we yanenze imikorere ya Afurika mu nama y’ibihugu byibumbiye mu muryango wa G20 yateraniye i Hambourg mu Budage muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Kagame na we akaba yari ayirimo.
Icyo gihe yavuze ko ibibazo bya Afurika bifite umwihariko, bikomeye kandi bishingiye ku buryo bw’imikorere idateye imbere, imvugo itabuze gukomeretsa Abanyabwenge bakomoka ku mugabane wa Afurika bari bateraniye muri iyo nama.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika idafite ibibazo mu mikorere yayo ahubwo ifite ibishingiye ku kubyaza umusaruro ubukungu bwayo.
Yavuze ko ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi aribwo buyibereye, avuga ko ntawe ukwiye kwemera ko bibaho.
Yagize ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame ari gutakarizwa icyizere n’abaturage babo.”
Umwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda utatangajwe izina yabwiye Jeune Afrique ko ubutumwa bwa Kagame burimo ubwasubizaga Emmanuel Macron.
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze igihe urimo agatotsi aho u Bufaransa bushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Macron yashyize Gen François Lecointre ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, umwe mu ngabo zari muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Impuguke muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, Jacques Morel yagaragaje uruhare rw’uyu musirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikinyamakuru l’Humanité.
Perezida Kagame na Perezida Macron