Perezida Kagame yasabye ko uturere twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, abatuyobora bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe ari byo gukorera abaturage abo binaniye bakagaragaza ko batabishoboye.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gushimira uturere twahize utundi mu mihigo y’umwaka ushize no gusinya iy’umwaka utaha.
Ibi bikorwa kandi byahuriranye no gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora; usoje manda yawo ya gatatu hakaba hateganyijwe amatora y’abayigize muri Nzeri uyu mwaka.
Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.
Mu turere 15 twaje mu myanya ya nyuma, munsi y’amanota fatizo 68.8; umunani ni utwo mu Ntara y’Amajyepfo, tune ni utwo mu Burengerazuba, kamwe ko mu Majyaruguru, kamwe ko mu Mujyi wa Kigali n’akandi ko mu Burasirazuba.
Perezida Kagame yavuze ko kuba duhuriye mu gice kimwe cy’igihugu bifite icyo bisobanuye; agaruka ku kuba abayobozi badakorana ndetse batanegera abaturage.
Ati “Abari hasi naje kureba nsanga biganje mu gice kimwe cy’igihugu. Ubwo bigomba kuba bifite icyo bivuze, ntabwo byabaye bityo gutyo gusa. Sinzi ibyo aribyo. Icya kabiri naje kubaza, baza kumbwira aho bitagenze neza, bafite ikibazo mu buyobozi. Abayobozi birirwa mu makimbirane, bakemura ibibazo hagati yabo kurusha gukemura iby’abo bayobora.”
Yakomeje agira ati “Amakimbirane, kutavugana, kutumvikana, kudakorana neza biragenda bikavamo iriya myanya n’amanota byagaragaje. Nta kuntu wabinyura iruhande. Ingaruka yabyo ni ibi twabonye hano, nta kuntu wabihisha, ushobora kubihisha igihe gito ariko iyo byageze mu kubiteranya no kubitumurikira biraboneka.”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badakwiye gukemura ibibazo byabo bwite ngo bibagirwe ibyo abo bashinzwe; ahubwo ko buri kimwe gikwiye guharirwa umwanya wacyo. Yabibukije ko inshingano bahawe, bari bazemeye bagaragaza ko bazanazishyira mu bikorwa, akibaza impamvu bidakorwa.
Ati “Gukorera abo ushinzwe, uba waravuze ngo nibo ugiye gukorera mu gihe uri umuyobozi, nabyo tujye kubisabira inkunga abaduha inkunga bicaranye natwe? Mwebwe abayobozi abaterankunga babahe no gukorana? Nabyo barabishinzwe?”
Babatunga ku byo mushoboye no ku byo mudashoboye? Ni ko mubyumva? Abanyafurika ubwo ni uko mwapfuye? Mwumva ko hari undi ushinzwe ubuzima bwanyu? Nta buzima mushaka se? ntabwo mufite, ntabwo mushaka? Kuki wumva ko watungwa n’undi muntu?”
Hari abaturage batazi abayobozi
Perezida Kagame yavuze ko hari abaturage bo mu bice bimwe na bimwe bagaragaza ko batajya babona abayobozi, akibaza impamvu baguma mu biro aho kujya kureba abo bashinzwe.
Yatanze urugero rw’abaturage bo mu Karere ka Ngororero babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko batajya babona abayobozi.
Ati “Minisitiri Kaboneka wahoze aha, ejo bundi yagiye mu giturage bamubwira ko aribwo bwa mbere babonye umuyobozi. Ngo nibwo bwa mbere babonye abayobozi, bwa mbere. Bishoboka bite? Nyaruguru ntabwo ari igice cy’u Rwanda? Muvuga ko mumanuka mukajya mu baturage, Nyaruguru mukayisiga? Cyangwa muriruka mukinyabyayo kugira ngo bigaragare ko mwagezeyo. […] Bakagufotorera i Rusizi, ukavuga ko wagezeyo kubera ko wageze mu ifoto.”
Yakomeje agira ati “Abaturage ni abacu, ni abo dukomokamo ntabwo ari ab’ahandi tutazi. Ntabwo naza aha ngo mbabeshye, ngo mbashimishe ngo nyure iruhande ukuri kandi imyaka ibaye myinshi tubivuga, tubisubiramo buri munsi […] Igihe kirageze bigomba guhinduka. Aba turiya turere baje hanyuma; ibyo mukora bituma muza muri iriya myanya […] ni zo ngaruka ziza ku baturage muyobora. Ni yo ngaruka iri ku baturage.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko usanga abana baragwingiye cyangwa abandi barwaye bwaki mu gihe hari inzego zishinzwe ibyo bibazo byose.
Ati “Inzego munyumve, ejo mutazagira ibibazo, ndabararitse. Namwe bayobozi muri hano, muri munsi y’amanota y’impuzandengo; niba udashobora kugira intego yo gukorera abaturage ngo ubazamure, waza ukavuga uti ibi bintu simbishoboye cyangwa sinshaka kubikora. Kuza ukavuga ngo simbishoboye ni mushake undi ubikora, waba uri umugabo nagushimira; ariko niba wemeye inshingano zikore cyangwa se hakwiye kuboneka ingaruka.”