• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Editorial 17 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibi umukuru w’igihugu Perezida Kagame unayoboye AU muri uyu mwaka, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yayoboraga inama yawo idasanzwe ya 11, igamije kwihutisha amavugurura mu muryango. Ni inama y’iminsi ibiri iri yatangiye i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura ya AU. Ibintu biri kubera kuri uyu mugabane wacu no ku ruhando rw’Isi bikomeje gushimangira ubwihutirwe bw’uyu mushinga. Igikenewe kirumvikana, ni ukugira Afurika umugabane ukomeye no guha abaturage bacu ahazaza hababereye.”

Yavuze ko uyu munsi uyu muryango ugeze kure amavugurura akenewe, kandi aho ugana hagaragara nubwo hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

Yanavuze ko mu nama yo kuri uyu wa Gatandatu haganirwa ku bitekerezo byatanzwe bigamije kugira Komisiyo ya AU urwego rutanga umusaruro kandi rukorera ku ntego muri iki gihe no mu kizaza, bijyanye n’intego yatumye amavugurura muri AU atangizwa.

Yashimiye inzego zose zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo aya mavugururwa agerweho.

Amwe mu mavugurura aheruka kwemezwa ni uko ibihugu bigomba kujya bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Uyu muryango uheruka no gutangaza ko ibihugu 12 muri 22 bikenewe kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA atangire kubahirizwa, byamaze kuyemeza burundu.

Ni amasezerano y’amateka yemejwe ku wa 21 Werurwe 2018, ubwo ibihugu 44 bihuriye muri AU byashyiraga umukono kuri ayo masezerano, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Kigali.

Azashyiraho isoko rizahuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2 z’abaturage rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yihanganishije Tanzania na Malawi ku rupfu rw’abasirikare barindwi babo baguye mu butumwa bw’amahoro muri iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanagaragaje ko AU yishimiye kuba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi karakuriyeho ibihano Eritrea, agasanga bizafasha inzira y’a,ahoro mu karere ko mu ihembe ry’Afurika.

Yaboneyeho gushimira Minsitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida Isaias Afeworki wa Eritrea umuhate bakomeje kugaragaza muri ako karere.

Mu izina rya AU, Perezida Kagame yanifurije gukira vuba Perezida wa Gabon, Ali Bongo umaze iminsi arwariye muri Arabie Saoudite.

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

Editorial 17 Apr 2018
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Editorial 14 Mar 2020
Uko Sarah Kagingo  Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda

Uko Sarah Kagingo Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda

Editorial 09 Dec 2017
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Editorial 30 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Editorial 26 Feb 2024
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo
Amakuru

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Editorial 30 Sep 2025
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru