Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuzagirira urugendo mu Rwanda.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ku wa 23 Gicurasi 2018, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo i Paris.
Muri uko kubonana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangarije France 24 ko Perezida Macron yatumiwe kuzagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Yagize ati “Perezida Kagame yatumiye mugenzi we. Perezida Macron azaba yisanga mu Rwanda.”
Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo niba Macron yatumiwe kuzitabira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amusubiza ko atari ngombwa icyo gihe, igihe cyose yazasurira igihugu ahawe ikaze.
Yongeyeho ati “Naramuka aje, birumvikana ni ikimenyetso gikomeye …Tuzishimira kumwakira.”
Minisitiri Mushikiwabo yanagaragaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we, byagaragaje kuvugisha ukuri ku mateka y’ahahise mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kandi akaba ari intangiriro nshya y’imibanire.
Muri iki kiganiro na Televiziyo, Mushikiwabo yanavuze kuri kandidatire ye yashyigikiwe na Macron, ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’Ibihugu bivuga Igifaransa, ashimangira ko u Rwanda rukiri muri uyu muryango kuva rwawinjira, kandi hakaba nta hangana riri hagati yawo (Francophonie) n’Umuryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) rurimo.
Mushikiwabo yongeyeho ko Igifaransa ari ururimi rw’ubutegetsi ndetse Televiziyo y’u Rwanda ikoresha, hakaba ntawe ukwiye kumva ko u Rwanda rwagiteye umugongo.
Perezida Macron w’imyaka 40 y’amavuko, ni we wa mbere uyoboye u Bufaransa utari muri politiki ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Kuva Kagame yaba Perezida w’u Rwanda, u Bufaransa bumaze kuyoborwa n’abakuru b’ibihugu bane barimo Jacques Chirac (1995-2007), Nicolas Sarkozy (2007-2012), François Hollande (2012-2017) na Emmanuel Macron wagiyeho mu mwaka ushize.
Nubwo Perezida Kagame yagiye agirira mu Bufaransa ingendo zitandukanye, muri abo bane ni Perezida Nicolas Sarkozy wagendereye u Rwanda mu 2010.