Perezida Paul Kagame yahagurutse i Kigali kuri uyu wa mbere yerekeje i Ndjamena muri Tchad mu muhango w’irahira rya Idris Déby Itno nyuma yaho muri Mata atorewe manda ya gatanu.
Itno yatangiye kuyobora Tchad kuva mu 1990, muri Mata uyu mwaka nibwo abaturage b’igihugu cye bongeye kumugirira icyizere bamutorera gukomeza kuyobora muri manda ye ya gatanu, itaravuzweho rumwe.
Abandi bayobozi bakuru bategerejwe muri uyu muhango barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian, Perezida wa Benin,Patrice Talon; uwa Burkina Faso, Rock Mark Kabore; Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda; Theodoro Obiang Nguema Mbasogoamong wa Guinea Equatorial, Mohammud Buhari wa Nigeria n’abandi.
Perezida Itno usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaje mu Rwanda inshuro ebyiri muri uyu mwaka. Bwa mbere hari muri Kamena aje kureba aho imyiteguro y’inama ya AU igeze; nyuma ahagaruka muri Nyakanga ayitabiriye.
Amafoto ya Itno ubwo aheruka gusura u Rwanda