• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Editorial 24 Apr 2018 ITOHOZA

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikiganiro mbarankuru kivuga ku Rwanda mu muhango wabereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda.

Umuhango wo kumurika bwa mbere iki kiganiro wabereye mu Mujyi wa Chicago witabiriwe na Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi nka Dr Clet Niyikiza.

Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.

Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.

Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”

Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amwe mu mafoto agaragara muri icyo kiganiro

Perezida Kagame na Peter Greenberg batembereye muri Nyungwe banyura no kiraro cya ‘Canopy Walkway’

Perezida Kagame ari kuri Jet Ski mu mazi y’i Kivu i Rubavu

Mu ifatwa ry’amashusho, hari aho Perezida Kagame agaragara areba uko ibyafashe bimeze

Amashusho amwe y’iyi kiganiro mbarankuru yafatiwe mu nyubako ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi rwagati

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga umuhango w’imurikwa ry’iki kiganiro

Perezida Kagame mu muhango wo kumurika aya mashusho bwa mbere wabereye i Chicago

Aya mashusho amara iminota 60 agaruka ku mibereho y’abanyarwanda yaba abatuye mu mujyi no mu cyaro

Habayeho umwanya w’ikiganiro gito, Perezida Kagame asubiza ibibazo yabazwaga

Abantu batandukanye bafashe amafoto y’urwibutso hamwe na Perezida Kagame

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda

Dr Clet Niyikiza (hagati) ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’aya mashusho

Reba hano inshamake y’iki kiganiro

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Editorial 05 Sep 2018
Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Editorial 03 Dec 2016
Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Editorial 17 Nov 2016
Minisitiri Mushikiwabo yakuye  igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Editorial 08 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Editorial 15 Nov 2017
Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 26 Sep 2021
Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda
Amakuru

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Editorial 02 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru