Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bakorera mu Karere ka Nyamagabe bemeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru w’igihugu Paul Kagame ushobora kubasura kuri uyu wa Mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru kuko ngo gahunda ishobora no guhinduka. Gusa ngo ‘ubaye ufite amaso wabona ko hari imyiteguro iri kuhakorwa’.
Aka karere hamwe na Nyaruguru kari mu turere tumwe twagiye twibasira n’ibibazo by’umutekano muke ariko ubu inzego z’umutekano zikaba zemeza ko umutekano uharangwa usesuye.
Ku mugoroba wo ku tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abagizi ba nabi batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka. Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahise zikurikirana abo bagizi ba nabi bahungiye muri Nyungwe. Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.
Nyamagabe: Abataramenyekana Batwitse Imodoka Eshatu, Abantu Babiri Bahasiga Ubuzima
Imitwe y’iterabwoba FLN na MRCD yigambye kuba ariyo yagabye ibitero muri Nyamagabe ndetse na Nyaruguru ariko icyaje kugeragara nuko abo bagizi ba nabi bahawe inzira na Nkurunziza bagaca mu ishyamba ry’ikibira bakinjira muri Nyungwe ubwo bateraga. Ingabo z’u Rwanda zakomeje kubakurikira mu mashyamba zirabacogoza, ubu utu turere tukaba turangwamo umutekano usesuye. Iyi mitwe idashobora gushinga byakomeje kugaragara ko ntacyo yageraho kuko abayiyobora ubwayo bahora mu makibirane nkuko twagiye tubibagaragariza hano.
Biteganyijwe ko nimugoroba Perezida Kagame ahura n’abavuga rikijyana,bukeye ku wa Kabiri akazahura n’abaturage ba Nyamagabe kuri Stade Nyagasenyi. Bimwe mu biteganijwe kuganirwaho harimo ibibazo by’iterambere ndetse n’umutekano muri rusange.
Perezida Kagame aheruka muri Nyamagabe muri 2017 ubwo yiyamamazaga.