Umwe mu baperezida b’Abanyafurika barambye ku butegetsi, Perezida Yoweri K. Museveni, yatangaje ko kuba amaze igihe kinini ku butegetsi byamwigishishe byinshi.
Kuwa Kabiri 06, ubwo Perezida Museveni yari mu nama n’abagize Inteko Ishingamategeko Uganda, nibwo yatangaje amagambo yumvikanisha ko aryohewe n’ubutegetsi. Gusa, inama yarogowe n’urusobe rw’ibibazo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bituma imara amasaha atatu.
Yagize ati “Kuba perezida igihe kirekire si ikintu kibi. Niyo mpamvu nzi byinshi… Nubwo mwankangura mu gicuku, nababwira ikirimo kuba.”
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Uganda, The Obsever, cyabitangaje Museveni akomeza, “Niba mushaka kuyobora mugomba kwirinda ibitekerezo bipfuye (amahomvu) kuko bishobora gutuma utekereza ko ufite ibyo udafite. Kandi ibyo bituma ushyuha mu mutwe.” Ibi yabivuze ubwo yasubizaga ibibazo by’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe.
Uyu ni umwaka wa 31 Perezida Museveni ari ku butegetsi bwa Uganda.
Ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu, 2016, Perezida Museveni yagize ati “Murabona uyu musaza warokoye igihugu? Ni gute mwakwifuza ko agenda? Ni gute nasiga insina nataeye kandi mbona itangiye kwana (kuzana igitoki)?”
Uganda iri mu bihugu byamunzwe cyane na ruswa; Perezida Museveni akaba ashyirwa mu majwi anengwa kutagira umurongo uhamye wo kurwanya iyo ruswa.