• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016 Mu Rwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yazamuye umuhungu we Brig. Muhoozi Kainerugaba amushyira ku ipeti rya General Major.

Brig. Gen. Muhoozi Kainerugaba wahawe iri peti, afite imyaka 42, yazamuwe kimwe n’abandi basirikare 800.

General Major Muhoozi Kainerugaba, ni komanda w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda perezida, akaba yarakoze imyitozo ihambaye muri Uganda, Misiri, Afrika y’Epfo, mu Bwongereza ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

General Major Muhoozi yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1974, nk’uko ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kibyibutsa.

Mu bwana bwe, General Major Muhoozi yize amashuri muri Tanzania, Kenya na Suwede, nyuma Perezida Museveni amaze gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 ari nabwo yamugaruraga muri Uganda, yiga ku mashuri nka Kampala Parents School Kings College Buddo na St. Mary’s College Kisubi, arangiza ayisumbuye mu mwaka wa 1994.

Yatangiye ibya gisirikare mu mwaka wa 1994 nyuma yo kurangiza ayisumbuye. Yize kandi muri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 1998.

General Major Yinjiye mu gisirikari cya Uganda (UPDF) mu mwaka wa 1999.

Mu mwaka wa 2000 General Major Muhoozi yashyizwe mu bagomba kurinda se Perezida Museveni, akomeza kuzamurwa mu mapeti mu buryo budasanzwe kuko kuva mu mwaka wa 2001, Muhoozi yagizwe Majoro, mu mwaka wa 2008 agirwa Lieutenant Colonel, naho ubu akaba agejejwe ku ipeti rya General Major.

Byakunze kuvugwa ko Perezida Museveni yaba afite umugambi w’uko mu gihe yaba avuye ku butegetsi yazasimburwa n’umuhugu we.

Gusa General Major Muhoozi yarabihakanye avuga ko Uganda atari ubwami.

Museveni na we yabihakanye kenshi, ndetse anirukana Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Intebe kuko ngo yagendaga avuga ko Museveni arimo araharurira inzira umuhungu we ngo azamusimbure.

2016-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Editorial 17 Apr 2021
Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Editorial 05 Sep 2016
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Editorial 05 Apr 2020
Urukiko rwategetse ko  Anne  arekurwa,   Diane Rwigara na nyina  bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye
Amakuru

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
POLITIKI

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru