Guhera kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare kugeza kuya 3 Werurwe 2025 mu Rwanda hatangiye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, ni isiganwa ryatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Iri siganwa ryatangiriye kuri Sitade Amahoro aho bakozwe ibirometero 3 ba metero 400 kuri buri muntu aho harebwa ibihe byiza umukinnyi yakoresheje hakaboneka uzaba yambaye umwenda w’umuhondo wegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa UCI, David Lappartient, Jacques Landry uyobora UCI Satellite yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Uko bakinnyi bitwaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda n’ibihembo batwaye:
Ikipe nziza ku munsi wa mbere wa yahembwe na Inyange Industries: Lotto Development Team
Ruhumuriza Aime (May Stars) yahembwe nk’umukinnyi muto w’Umunyarwanda.
Umukinnyi wahize abandi muri sprint wahembwe na TotalEnergies: Joris Delbove (TotalEnergies
Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Dstny)
Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Joshua Dike (Afurika y’Epfo)
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet: Fabien Doubey (TotalEnergies).
Umukinnyi uyoboye Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Visit Rwanda: Aldo Taillieu (Lotto Dstny). Uyu ni nawe wegukanye Prologue aho yahembwe na Amstel.
Nyuma y’iri siganwa, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi.
Baganiriye ku ifungurwa ry’ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyashyizwe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura abakinnyi b’Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.
Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’