• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Editorial 09 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yatangije amasengesho yo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye kuri uyu wa Kane (saa mbili ku isaha y’i Washington, aho byari saa munani z’amanywa mu Rwanda); yitabiriwe na Perezida Donald Trump ndetse n’abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bisaga ijana.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald John Trump, yashimye Madamu Jeannette Kagame wayitabiriye, akanavuga isengesho riyafungura.

Ubwo yari atangiye ijambo rye, Trump yagize ati “Ndashaka gushimira Madamu Jeannette Kagame ku bw’isengesho rifungura. Mwakoze!”

Mu isengesho rye, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku nyigisho za Mutagatifu Fransisiko w’i Assisi wigishaga asaba abantu gusakaza urukundo ahantu hose hari urwango, imbabazi ahari ibyaha, ukuri ahari ikinyoma n’icyizere ku bihebye.

Yakomeje ashimira Imana ku byo yagejeje ku Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo. Ati “Turagushimira ku bw’uyu munsi, u Rwanda igihe kimwe cyari igihugu cyasenyutse, cyacitsemo ibice, gifite amateka ababaje ariko ubu ni igihugu cyuje amahoro ku basore n’inkumi bacyo.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye Imana ko inyungu z’igihugu zakomeza kwaguka maze ubumwe, ubwiyunge n’urukundo bikaganza hose.

Donald Trump muri aya masengesho yagiye avuga ku magambo atandukanye agaragara muri Bibiliya harimo nk’aho yagarutse ku riboneka mu gitabo cya Matayo ngo ‘hamwe n’Imana, byose birashoboka.”

Aya masengesho yiswe ‘National Prayer Breakfast’ aba buri mwaka ku wa Kane wa Mbere wa Gashyantare. Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’amadini baturuka mu bihugu bigera ku 100 nibo bitabira iki gikorwa cyateguwe bwa mbere mu 1953.

Ategurwa mu rwego rwo guhuza abanyapolitiki na bagenzi babo bayobora amadini kugira ngo basengere hamwe banubake ubucuti. Buri muyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri Dwight D. Eisenhower ayobora uyu muhango.

2018-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Editorial 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha
UBUKERARUGENDO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Editorial 17 Apr 2019
BURUNDI :  Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya  Nkurunziza birukanwe burundu  ku ishuri
INKURU NYAMUKURU

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Editorial 17 Apr 2019
Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira
POLITIKI

Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Editorial 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru