Madamu Jeannette Kagame yatangije amasengesho yo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye kuri uyu wa Kane (saa mbili ku isaha y’i Washington, aho byari saa munani z’amanywa mu Rwanda); yitabiriwe na Perezida Donald Trump ndetse n’abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bisaga ijana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald John Trump, yashimye Madamu Jeannette Kagame wayitabiriye, akanavuga isengesho riyafungura.
Ubwo yari atangiye ijambo rye, Trump yagize ati “Ndashaka gushimira Madamu Jeannette Kagame ku bw’isengesho rifungura. Mwakoze!”
Mu isengesho rye, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku nyigisho za Mutagatifu Fransisiko w’i Assisi wigishaga asaba abantu gusakaza urukundo ahantu hose hari urwango, imbabazi ahari ibyaha, ukuri ahari ikinyoma n’icyizere ku bihebye.
Yakomeje ashimira Imana ku byo yagejeje ku Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo. Ati “Turagushimira ku bw’uyu munsi, u Rwanda igihe kimwe cyari igihugu cyasenyutse, cyacitsemo ibice, gifite amateka ababaje ariko ubu ni igihugu cyuje amahoro ku basore n’inkumi bacyo.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye Imana ko inyungu z’igihugu zakomeza kwaguka maze ubumwe, ubwiyunge n’urukundo bikaganza hose.
Donald Trump muri aya masengesho yagiye avuga ku magambo atandukanye agaragara muri Bibiliya harimo nk’aho yagarutse ku riboneka mu gitabo cya Matayo ngo ‘hamwe n’Imana, byose birashoboka.”
Aya masengesho yiswe ‘National Prayer Breakfast’ aba buri mwaka ku wa Kane wa Mbere wa Gashyantare. Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’amadini baturuka mu bihugu bigera ku 100 nibo bitabira iki gikorwa cyateguwe bwa mbere mu 1953.
Ategurwa mu rwego rwo guhuza abanyapolitiki na bagenzi babo bayobora amadini kugira ngo basengere hamwe banubake ubucuti. Buri muyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri Dwight D. Eisenhower ayobora uyu muhango.