Nyuma y’amatora yabaye taliki ya 8 ugushyingo 2016 bikagaragara ko umukandida Donald Trump ariwe watsinze benshi ntibanyuzwe nabyo. Icyakurikiyeho ni ugushyirwa mu majwi havugwa ko igihugu cy’Uburusiya cyaba cyarivanze mu matora hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Hakurikiyeho gukora itohoza bareba niba koko Uburusiya bwaba bwarivanze muri ariya matora. Ikigaragara ni uko Amerika irimo kubigendamo buhoro kubera ingaruka byayigiraho kugira ngo ibindi bihugu bitayica amazi, ariko iyo ukurikiranye amakuru atangazwa n’ibigo by’ubutasi CIA na FBI ndetse n’ibitangazamakuru byerekana ko Uburusiya bwakoze iyo bwabaga bakoresha ikoranabuhanga rihanitse kugira ngo Hillary Clinton udacana uwaka na Putin ngo adatorwa.
Perezida Vladimir Putin
Amakuru aravuga ko igihe cy’amatora Perezida Vladimir Putin atigeze aryama ngo yabyikurikiraniye ubwe kugira ngo Donald Trump ariwe utorwa. NBC News mu makuru yabonye ivuga ko Putin yakoresheje inama mu ibanga rikomeye aho yatanze gahunda ku bashinzwe kwiba no kuyobya amakuru kuri internet bakorera uburusiya. Iyi television ngo aya makuru yayahawe nabashinzwe iperereza bo mu rwego rwo hejuru ngo babifiteho amakuru adashidikanwaho n’ibimenyetso ntakuka.
Ikindi mu cyumweru gishize ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko ikigo cy’iperereza CIA cyemeje ko Uburusiya bwinjiye mu nyandiko abantu bohererezanya kuri internet (emails) z’abantu benshi niz’inzego za leta ngo nazo ntizasigaye ngo icyari kigamijwe bashakaga kureba izakwifashishwa kugira ngo Trump abashe gutsinda Clinton kandi koko yaramutsinze taliki ya 8 Ugushyingo.
Hillary Clinton
Haravugwa ko ngo Putin yagombaga kwihimura bikomeye kuri Clinton ngo kuko nawe yivanze cyane mu matora y’inteko Nshinga mamategeko y’Uburusiya yabaye muri 2011. Icyo gihe ngo Hillary Clinton yashishikarije cyane abigaragambya mu burusiya kwiroha mu mihanda bakanga ibyavuye mu matora. Ariko iyo ukurikiranye amateka ya Clinton na Putin ntibigeze bacana uwaka kuko Clinton yagereranyaga Putin nka Hitler naho Putin akavuga ko Clinton adakomeye mu mutwe. Ikindi Putin yari yaravuze ko mu gihe Clinton yaramuka atorewe kuyobora Amerika ko intambara ya gatatu y’isi izarota uko byagenda kose.
Television NBC News yakomeje ivuga ko nubwo ibi byose byabaye koko bisa no kwihimura kuri Clinton, ko ari ibintu abanyamerika bagomba gutekerezaho kabiri bikabaha n’amasomo. Naho uwahoze ari ambassador w’Amerika mu Burusiya hagati ya 2012-2014 Michael McFaul avuga ko abanyamerika bagomba kureba kure bakabona ko Uburusiya bwaberetse ko politike yabo yinjiriwe bikomeye, ngo kuko Uburusiya buri kwereka isi ko Amerika yiyita intangarugero muri demokarasi kandi itayigenderamo, ikindi ngo Putin arashaka kwererekana ko Amerika y’igihangage abantu batinyaga itagikomeye uko babyibwira.
Ikirimo gukorwa ubu ni ugushaka uko inzego z’ubutasi z’Amerika nazo zakwihimura k’Uburusiya. Haravugwa ko mu mnsi iri imbere haratangazwa imitungo ya Putin naho iri n’uburyo yagiye ayibona ayibye mubivuye mu maboko yabaturage b’uburusiya. Iki sicyo cyonyine kizakorwa harategurwa utundi dushya ngo nabo bazakorera Uburusiya.
Kuri Trump we ukunze kuvuga Putin amutaka, aravuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa ko ntaho Uburusiya bwigeze bumutera inkunga mugutsinda amatora. Ariko gusa hakaba hari ibintu bituma hibazwa byinshi kumubano wa Trump na Putin. Mu minsi ishize benshi batunguwe no kubona Trump ashyira Rex Tillerson mu mwanya w’ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe ububanyi n’amahanga mu gihe bivugwa ko uyu mugabo ari inshuti magara ya Putin kuva mu myaka 1990 ubwo bakoranaga mubijyanye na peteroli. Aha niho Putin ahera avuga ko imibanire y’Amerika n’Uburusiya igiye kurushaho kuba myiza, ariko abasesenguzi bakavuga ko bitazoroha kubera ibibazo byugarije isi bibagonganisha.
Abashingamategeko bo bakaba baravuze ko hagomba gukorwa itohoza kuri iki kibazo cy’uburusiya mukuba barivanze mu matora y’igihugu cyabo. Umwe mubayobozi ba CIA utarashatse gutangazwa mu mazina ye we asaba Obama kugira icyo yakora mbere yuko ava kuntebe ifatirwaho ibyemezo ngo kuko batagomba gukomeza batangazwa nibyabaye mu matora aho guhaguruka bagashaka icyakorwa.
Umuntu akibaza niba hari icyo bizahindura mu byayavuye muri ariya matora.
Tubitege amaso
Hakizimana Themistocle