Amakuru dukesha ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, arahamya ko Perezida Samia Suluhu Hassan azagirira uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, akazasesekara I Kigali kuwa mbere tariki 02 Kanama 2021.
Ni uruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida Suluhu azaba agiriye mu Rwanda, kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasimburaga ku mwanya wa Perezida wa Tanzaniya Nyakwigendera John Pombe Magufuli , witabye Imana mu buryo butunguranye
Tanzaniya n’uRwanda bisanganywe umubano utagira amakemwa.
N’ubwo ibizaganirwaho hagati ya Perezida Suluhu na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bitaratangazwa, abasesenguzi barahamya ko abo Bakuru b’Ibihugu byombi batazabura kugaruka ku mishinga minini u Rwanda na Tanzaniya bihuriyeho, nko kubaka urugomero rw’amashanyarazi rukomeye rwa Rusumo.
Byitezwe kandi ko Perezida Suluhu na Perezida Kagame bazagaruka ku bufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu karere, dore ko mu minsi ishize Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura na Komiseri Mukuru wa Polisi y’ uRwanda IGP Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzaniya. Umwe mu myanzuro yagiye ahagaragara uvuga ko inzego z’umutekano za Tanzaniya n’iz’u Rwanda ziyemeje kongera umurego mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no guhashya imitwe y’iterabwoba.
Kuva yaba Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, amaze gusura Kenya, Uganda n’Uburundi. Aho hose yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Tanzaniya n’ibyo bihugu, arimo no kubaka umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byo mu karere k’ Afrika y’Uburasirazuba, kandi kugirango bishyirwe mu bikorwa bisaba uruhare rwa buri gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda rusanze umubano warwo na Uganda ukirimo ibibazo bikomeye, ahanini bishingiye ku bihato ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni butahwemye gushyira mu nyungu z’u Rwanda, kugeza n’aho ubwo butegetsi bushyigikira imitwe y’iterabwoba nka RNC, n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abakurikiranira hafi iby’uru ruzinduko rwa Perezida wa Tanzaniya mu Rwanda, barasanga we na mugenzi we w’u Rwanda , Paul Kagame, nta kuntu batazagaruka ku buryo bwo kurangiza ubushyamirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, kuko umubano mwiza w’abaturanyi ari ingenzi mu iterambere ry’aka karere kose.