Murubanza ruri kubera mu karere ka Nyanza m’Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka , rwasubukuye urubanza rw’abagabo babiri bahoze mu buyobozi bwa FDLR, Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi na Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega, wari ushinzwe iperereza.
Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke, atungwa agatoki ku ruhare yagize mu gufasha FDLR no mu gitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize, kigahitana abasivili 14 ndetse abandi benshi bagakomereka.
Nsekanabo yahuye na Minisitiri Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC. Ubwo bafatwaga ngo bari bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.
Bazeye na Lt.Col Abega, bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba ikaba yaragabye ibitero mu Rwanda na RDC, byaguyemo ndetse bikomerekeramo benshi, igira uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu; ibikorwa byose byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.
Aba bombi kandi mu mpera za Mutarama bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bazeye yavuze ko ’muri iyi nama bumvikanye uko iyi mitwe yombi igiye gukorana nta mananiza umwe ku wundi’.
Undi ushinja Mateke ni Seleman Kabayija wari mu buyobozi bw’igitero cya RUD-Urunana, cyagabwe mu Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda. Kabayija yemeza bidasubirwaho uruhare rwa Mateke ni umwe mu banyarwanda bari bacumbikiwe muri Uganda birukanweyo ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, kubera ibyaha bakekwaho.
Kabayija yagarutsweho cyane nk’umwe mu bantu bane barokotse umuriro w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubwo zahindukiranaga abagabye igitero mu Kinigi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.
“Igitero cyacu cyabayeho ku myiteguro n’ubufasha bwa Minisitiri Philemon Mateke”.- Kabayija
Kugeza ubu abantu u Rwanda rutunga agatoki barimo Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI), Brig. Gen Abel Kandiho, Minisitiri Mateke Philemon, Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu gihugu, Kaka Bagyenda n’abarwanashyaka ba RNC, Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya n’abandi.
Niba koko Uganda na Museveni badafasha imitwe yiterabwoba ishaka guhungabanya u Rwanda niyohereze Mateke aze yisobanure ibyaha ashinjwa n’aba bagabo.