Ubwo hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC na Bugesera FC zageze ku mukino wa nyuma.
ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gasogi United kuri Penaliti 4-3, ni nyuma yaho mu mukino wose waro warangiye Police ifite igitego kimwe ku busa.
Police FC yabonye igitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Mugisha Didier wahawe umupira na Hakizimana Muhadjili mu rubuga rw’amahina.
Gutsinda uyu mukino wa Police FC, byari bivuze ko amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe ku mikino yombi, ibi bikaba byari bisobanuye ko hagomba kuboneka ikipe itsinda binyuze muri Penaliti.
Ku ruhande rwa Police FC Hakizimana Muhadjili,Rutonesha Hesbone,Nshuti Savio Dominique,Djibrine Akuki bazinjije naho Smaila Moro,Niyonsaba Eric barazihusha.
Ku ruhande rwa Gasogi United Mbirizi Eric,Muderi Akbar,Kabanda Serge bazihushije naho Iradukunda Axel,Hamiss Hakim,Rugangazi Prosper barazinjiza umukino urangira Police FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-3.
Mu wundi mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya Rayon Sports yahatsindiwe igitego kimwe ku busa na Bugesera FC.
Ku giteranyo cy’Imikino yombi ikipe ya Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa.
Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2024 uzahuza Police na Bugesera FC uzakinwa tariki ya 1 Gicurasi 2024, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.