• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Editorial 23 Feb 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda bose kubera imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubufatanye nayo, bikaba aribyo byatumye amatora y’Abajyanama yo ku wa 22 Gashyantare 2016 akorwa mu mutekano usesuye ku buryo nta kintu na kimwe cyayahungabanyije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa atangaza ko mu rwego rw’umutekano, inzego ziwushinzwe zifatanyije n’abaturage zakoze neza akazi kazo aho agira ati:” Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano yakoze neza ibyo yagombaga gukora kuko, ku bufatanye n’abaturage , ibiro by’itora byose uko ari 1312 mu gihugu byacungiwe umutekano ari nabyo byatumye igikorwa cy’itora nyir’izina kigenda neza.”

ACP Twahirwa avuga ko mu byo Polisi y’u Rwanda yagizemo uruhare, harimo guherekeza no kurinda ibikoresho by’itora biva ku biro bikuru ku rwego rw’igihugu(NEC) bijya ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu hose ndetse no kubigeza aho ibarura ry’amajwi ryabereye, ibi kandi bikaba byarakorewe abahagarariye amatora , indorerezi mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu.

Aha, ACP Twahirwa agira ati:”Iki ni igikorwa cyo kwishimira ku ruhande rwacu nka Polisi y’u Rwanda kandi tukaba dushima uyu muco mwiza umaze gufata mu Banyarwanda aho igikorwa nk’iki kiba buri wese agaharanira kuzuza inshingano ze muri icyo gikorwa nta kubangamirana, bigatuma kirangira neza.”

-2243.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arangiza asaba ko, imyitwarire yaranze abarebwaga n’igikorwa cy’amatora, buri wese ku rwego rwe ndetse n’abanyarwanda muri rusange, yakomeza ndetse akaba ahamagarira buri wese ko, aho yabona ukora ibinyuranyije n’ibigenga igikorwa cy’amatora, yazajya abimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye ngo hakumirwe icyabangamira icyo gikorwa n’umutekano muri rusange.

RNP

2016-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Editorial 13 Jul 2022
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Editorial 22 Feb 2017
Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2.

Editorial 05 May 2021
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Editorial 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Editorial 23 Feb 2018
“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe
Amakuru

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Editorial 10 Oct 2024
Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga
IMIKINO

Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga

Editorial 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru