Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutishora mu gukora no kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ariko by’umwihariko ubifatanywe agahura n’ibibazo birimo no gufungwa bityo umuryango we ukahahombera. Ubu ni ubutumwa bwahawe abaturage b’umudugudu wa Taba, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku itariki ya 28 Werurwe.
Babuhawe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, nyuma y’uko umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Taba witwa Niyitegeka James w’imyaka 36 afatanwe litiro 1200 z’inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”, ikaba ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Iyi nzoga akaba yarayikoraga yifashishije amazi atetse yavangavangagamo isukari, ifu y’amasaka, umusemburo w’imigati, ifumbire mvaruganda n’ibindi; nk’uko yabyivugiye.
Uyu mugabo yakoreshaga amayeri akomeye mu guhisha ko akora iyo nzoga. Yari yaracukuye imyobo miremire igera kuri itanu mu cyumba cy’inzu ye maze ayitunganya neza. Muri buri mwobo yashyiragamo ingunguru ya pulasitiki irimo amajerekani 9 y’iyo nzoga ya muriture, hanyuma agapfundikira kugira ngo izashye neza. Kugira ngo bitamenyekana, yari yarakoze imipfundikizo akoresheje za beto na sima ndetse n’ amakaro yo mu nzu noneho akayishyira hejuru ya buri ngunguru ku buryo uwagera mu nzu atashoboraga kumenya ko munsi harimo izo nzoga. Yabonaga ko ari amakaro asanzwe ashashe neza mu nzu nk’uko bisanzwe bituma hamera neza.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abantu bakora ibikorwa bigayitse nk’uyu wafashwe akora iyo nzoga itemewe. Yagize ati: “mujye mutungira agatoki inzego z’umutekano abantu nk’aba bakora izi nzoga kuko zibangiriza ubuzima ndetse munatubwire n’abandi banyabyaha muri rusange. Ntabwo wagira ubuzima bwiza unywa ifumbire, umusemburo n’ibindi bibi bakoramo iyo nzoga. Turabasaba ko ubufatanye bwahoraho cyane cyane muduha amakuru kuko n’ubundi gufatwa kwe ni mwebwe abaturage mwabigizemo uruhare”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nyirabahire Languida yagarutse ku bubi bw’iyo nzoga y’inkorano itemewe, agira ati:” ituma mu miryango hahoramo amakimbirane, abana bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kureka amashuri, kutarya neza n’ibindi”. Yasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi ibikorwa nk’ibi bibi kugira ngo bafatanye kubikumira no kubirwanya.
Uwafatanywe iyo nzoga y’inkorano itemewe ariwe Niyitegeka James, yavuze ko ari ku nshuri ya gatatu afatirwa muri iki gikorwa agira ati:” ubwa mbere n’ubwa kabiri barambabariye. Ubu ndasaba imbabazi ko noneho mbiretse burundu nkanashishikariza abagikora iyi nzoga kubireka tugashaka ibindi twakora binyuze mu mategeko.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. Yakomeje agira ati:” biroroshye kubahiriza amategeko ugakora ibyo ateganya kuko biba binyuze mu mucyo. Abaturage nibanywe ibinyobwa byujuje ubuziranenge kuko ibikozwe mu buryo bwavuzwe hejuru bubi bibangiriza ubuzima bityo igihugu kikahahombera”. Yasoje avuga ko ingaruka ari nyinshi ku bafatiwe mu biyobyabwenge harimo no gufungwa, ibihano bikaba bishobora no kugera ku myaka itanu nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 594.
Umugereka wa I w’iteka rya Minisitiri No 20/35 ryo kuwa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemwe n’ibindi bintu bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo , ushyira Muriture n’ibindi binyobwa nka Kanyanga, Chief waragi na Suzie ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.
RNP