• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 14 Apr 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro birinda ibikorwa n’ikindi cyose gishobora kuzitera hagamijwe kwirinda ingaruka zazo zirimo gushya no kwangirika kw’ibintu bitandukanye, kubura ubuzima no gukomereka.

Mu rukerera rwo ku itariki 13 z’uku Kwezi ahagana saa kumi n’imwe inzu y’ubucuruzi iri mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro yatwitse inangiza ibicuruzwa bitandukanye byari mu maduka umunani y’abacuruzi bane.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rikimenya amakuru y’iyo nkongi ryihutiye gutabara rirayizimya.

Mu kiganiro n’Umuyobozi waryo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko mu bicuruzwa byahiye ibindi bikangirika harimo ibyuma by’imodoka, ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, n’ibikoresho byo mu icapiro.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi n’agaciro k’ibyo yangije.

Yibukije ko inkongi ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ubumenyi buke mu bijyanye no kuzirinda; ibi bikiyongera ku gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.

Yavuze ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi kiyakoresha kitanganya ubushobozi na byo (ibyakinjijwemo) ku buryo hari ubwo bitera zirikuwi; ari na yo akenshi itera inkongi.

ACP Seminega yagiriye abantu inama yo gukura umuriro mu nzu igihe hari aho bagiye; ibi bikaba bishatse kuvuga guhagarika inzira y’amashanyarazi, ibyo bamwe bakunze kwita : gukupa amashanyarazi kugira ngo haramutse habaye inkongi ikomotse ku ntsinga z’amashanyarazi cyangwa sirikwi, he kugira ikibazo kibaho.

Yakanguriye kandi abantu kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kubishyira aho buri wese ashyikira, kandi bagasuzuma buri gihe ko ari bizima; baramuka basanze bifite ikibazo bakabikoresha cyangwa bakagura ibishya. Yagiriye inama abacuruzi, ndetse n’abandi muri rusange yo gufata ubwishingizi bw’umutungo wabo.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,”Abantu bakwiye kugura no gushyira mu nzu zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo babashe kuzizimya igihe zibaye zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.”

Yavuze ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka ugereranije n’imyaka ishize; aho mu mezi atatu ashize y’uyu mwaka habaye inkongi 10 zahitanye umuntu umwe ntizagira uwo zikomeretsa, mu gihe mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka ushize (Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza) habaye inkongi 35 zakomerekeje abantu bane zihitana abantu batanu.

Umuyobozi w’iri shami yakanguriye abantu kutajya kure y’ibintu birimo kwaka nka buji, itara, itadowa kubera ko bishobora gukongeza ibindi bibiri hafi bikaba byatera inkongi y’umuriro; mbere yo kujya kure yabyo cyangwa bagiye kuryama bakabizimya; kandi na none bakibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, mudasobwa, firigo, ipasi, n’imashini zitandukanye zirimo izimesa zikanumutsa imyenda.

Yagize ati,”Abantu bakwiriye kumenya nimero za telefone bahamagara igihe habaye inkongi y’umuriro, ariko by’umwihariko abazamu, abakozi bo mu ngo n’abana. Zigomba kandi kwandikwa ahantu hagaragara kugira ngo uwazibagiwe azibuke. Nimero zitabazwa ni :111 na 112 (Zitishyurwa) na 0788311120, 0788311124, 0788311657, 0788380427 na 0788380436.”

-6302.jpg

ACP Jean Baptiste Seminega, Umuyobozi w’umutwe ushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi

Yasabye kandi abubaka kubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo imodoka zikoreshwa mu butabazi zigere ahabereye inkongi nta nkomyi .

Yibukije ko udafite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi yayizimisha umucanga wumutse n’amazi; ariko na none akabimenyesha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ku gihe.

RNP

2017-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Editorial 19 Apr 2018
Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Editorial 14 Feb 2017
Gatsibo: Polisi yarashe  Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho  yarigiye  kumuta muri yombi

Gatsibo: Polisi yarashe Umugabo agerageza kuyirwanya nyuma y’aho yarigiye kumuta muri yombi

Editorial 28 Jul 2017
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Editorial 14 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi
Amakuru

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Editorial 15 Feb 2022
“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron
INKURU NYAMUKURU

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Editorial 24 May 2018
Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden
Amakuru

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Editorial 23 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru