Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro birinda ibikorwa n’ikindi cyose gishobora kuzitera hagamijwe kwirinda ingaruka zazo zirimo gushya no kwangirika kw’ibintu bitandukanye, kubura ubuzima no gukomereka.
Mu rukerera rwo ku itariki 13 z’uku Kwezi ahagana saa kumi n’imwe inzu y’ubucuruzi iri mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro yatwitse inangiza ibicuruzwa bitandukanye byari mu maduka umunani y’abacuruzi bane.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rikimenya amakuru y’iyo nkongi ryihutiye gutabara rirayizimya.
Mu kiganiro n’Umuyobozi waryo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko mu bicuruzwa byahiye ibindi bikangirika harimo ibyuma by’imodoka, ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, n’ibikoresho byo mu icapiro.
Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi n’agaciro k’ibyo yangije.
Yibukije ko inkongi ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ubumenyi buke mu bijyanye no kuzirinda; ibi bikiyongera ku gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.
Yavuze ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi kiyakoresha kitanganya ubushobozi na byo (ibyakinjijwemo) ku buryo hari ubwo bitera zirikuwi; ari na yo akenshi itera inkongi.
ACP Seminega yagiriye abantu inama yo gukura umuriro mu nzu igihe hari aho bagiye; ibi bikaba bishatse kuvuga guhagarika inzira y’amashanyarazi, ibyo bamwe bakunze kwita : gukupa amashanyarazi kugira ngo haramutse habaye inkongi ikomotse ku ntsinga z’amashanyarazi cyangwa sirikwi, he kugira ikibazo kibaho.
Yakanguriye kandi abantu kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kubishyira aho buri wese ashyikira, kandi bagasuzuma buri gihe ko ari bizima; baramuka basanze bifite ikibazo bakabikoresha cyangwa bakagura ibishya. Yagiriye inama abacuruzi, ndetse n’abandi muri rusange yo gufata ubwishingizi bw’umutungo wabo.
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,”Abantu bakwiye kugura no gushyira mu nzu zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo babashe kuzizimya igihe zibaye zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.”
Yavuze ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka ugereranije n’imyaka ishize; aho mu mezi atatu ashize y’uyu mwaka habaye inkongi 10 zahitanye umuntu umwe ntizagira uwo zikomeretsa, mu gihe mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka ushize (Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza) habaye inkongi 35 zakomerekeje abantu bane zihitana abantu batanu.
Umuyobozi w’iri shami yakanguriye abantu kutajya kure y’ibintu birimo kwaka nka buji, itara, itadowa kubera ko bishobora gukongeza ibindi bibiri hafi bikaba byatera inkongi y’umuriro; mbere yo kujya kure yabyo cyangwa bagiye kuryama bakabizimya; kandi na none bakibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, mudasobwa, firigo, ipasi, n’imashini zitandukanye zirimo izimesa zikanumutsa imyenda.
Yagize ati,”Abantu bakwiriye kumenya nimero za telefone bahamagara igihe habaye inkongi y’umuriro, ariko by’umwihariko abazamu, abakozi bo mu ngo n’abana. Zigomba kandi kwandikwa ahantu hagaragara kugira ngo uwazibagiwe azibuke. Nimero zitabazwa ni :111 na 112 (Zitishyurwa) na 0788311120, 0788311124, 0788311657, 0788380427 na 0788380436.”
ACP Jean Baptiste Seminega, Umuyobozi w’umutwe ushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi
Yasabye kandi abubaka kubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo imodoka zikoreshwa mu butabazi zigere ahabereye inkongi nta nkomyi .
Yibukije ko udafite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi yayizimisha umucanga wumutse n’amazi; ariko na none akabimenyesha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ku gihe.
RNP