• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 10 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye. Ubu butumwa buje bukurikira, ababyeyi bitwa Haguminshuti Damien na Mukamurenzi Jacqueline bo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, bohereje umwana wabo w’imyaka 12 mu kirombe gucukura itaka ryo gusiga mu nzu, ikirombe kikaza kumugwira akahasiga ubuzima. Byabaye tariki ya 7 Mata 2016. Urugero ni urw’aho ku itariki ya 7 Mata 2016

Polisi y’u Rwanda ikanibutsa kandi ko haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana gukoreshwa imirimo mibi ariho.

Uretse gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira nk’uko biri mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iyo ngingo ivuga ko ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ariko n’ubwo mu Rwanda ayo mategeko arengera umwana ariho, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo inyuranye n’amategeko, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo amategeko atemera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yihanangirije ababyeyi bafite imyumvire nk’iyi kuyicikaho, aho yagize ati:”ababyeyi bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura,n’ibindi. Akaba ari muri urwo rwego umwana wese agomba no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye.

Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.

IP Kayigi yavuze ko buri mubyeyi agomba kohereza umwana ku ishuri, asoza asaba inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18, buri wese iki kibazo akakigira icye. No mu karere ka Ngoma umurenge wa Karembo, kuri iyi tariki abagabo bitwa Ntezimana Jean de Dieu w’imyaka 25 na Nsekanabo Thomas w’imyaka 26 nabo bagwiriwe n’ikirombe aho bari barimo gucukura iri taka.

RNP

2016-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Editorial 18 Nov 2023
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016
Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Editorial 15 Apr 2016
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Editorial 16 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.
Amakuru

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Editorial 05 Oct 2022
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi
ITOHOZA

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Editorial 22 Oct 2016
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo
Amakuru

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Editorial 29 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru