Polisi y’u Rwanda Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye. Ubu butumwa buje bukurikira, ababyeyi bitwa Haguminshuti Damien na Mukamurenzi Jacqueline bo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, bohereje umwana wabo w’imyaka 12 mu kirombe gucukura itaka ryo gusiga mu nzu, ikirombe kikaza kumugwira akahasiga ubuzima. Byabaye tariki ya 7 Mata 2016. Urugero ni urw’aho ku itariki ya 7 Mata 2016
Polisi y’u Rwanda ikanibutsa kandi ko haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana gukoreshwa imirimo mibi ariho.
Uretse gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira nk’uko biri mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iyo ngingo ivuga ko ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).
Ariko n’ubwo mu Rwanda ayo mategeko arengera umwana ariho, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo inyuranye n’amategeko, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo amategeko atemera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yihanangirije ababyeyi bafite imyumvire nk’iyi kuyicikaho, aho yagize ati:”ababyeyi bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura,n’ibindi. Akaba ari muri urwo rwego umwana wese agomba no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye.
Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.
IP Kayigi yavuze ko buri mubyeyi agomba kohereza umwana ku ishuri, asoza asaba inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18, buri wese iki kibazo akakigira icye. No mu karere ka Ngoma umurenge wa Karembo, kuri iyi tariki abagabo bitwa Ntezimana Jean de Dieu w’imyaka 25 na Nsekanabo Thomas w’imyaka 26 nabo bagwiriwe n’ikirombe aho bari barimo gucukura iri taka.
RNP