• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Editorial 05 Apr 2016 Mu Mahanga

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’umuco na Siporo, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka, izindi nzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Akaba yagize ati:”Twasuye ahazabera ibiganiro n’ahazabera imihango yo kwibuka hose, twiteguye kuzacunga neza umutekano w’abazitabira ibi bikorwa, tukaba tunasaba abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo:“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ku itariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’isi yose muri rusange, bazibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu 1994.
Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka bikaba bizabera ku rwego rw’imidugudu nk’uko byagenwe.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati:”Polisi y’u Rwanda izashingira ku byabaye mu myaka ishize, irusheho gucunga umutekano, hashyirwaho ingamba zitandukanye ngo uyu mwaka umutekano uzacungwe neza kurushaho.”

Umwaka ushize, abantu 40 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, hakaba hari n’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ku guhangana n’ihungabana, ACP Twahirwa yavuze ko hari abapolisi 108 bahuguwe ku ihungabana no kwita k’uwahungabanye, asoza agira ati:”Turasaba abaturage kuduha amakuru y’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside , abayipfobya n’abayihakana, n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano muri ibi bihe byo kwibuka.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya jenoside cyangwa gushyigikira jenoside.

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside harimo gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya Jenoside hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya Jenoside, guha ishingiro Jenoside no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya Jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abantu bose batangaza amakuru, baba abandika cyangwa abavuga, kwirinda gukoresha amagambo ashobora gukomeretsa abarokotse jenoside n’abanyarwanda bose muri rusange.

RNP

2016-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023
Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Editorial 08 Jan 2025
Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Editorial 03 Jun 2016
88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Editorial 17 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira
IKORANABUHANGA

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Editorial 23 Nov 2017
Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe
Mu Mahanga

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Editorial 13 Aug 2016
Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 16 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru