• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha bitandukanye, cyane cyane icy’icuruzwa ry’abantu, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda yabukomereje mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Essa Nyarugunga giherereye mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, aho abanyeshuri barenga 300 biga muri icyo kigo bakanguriwe ububi n’ingaruka z’icyo cyaha.

Chief Inspector of Police (CIP) Herbert Rutaro wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), mu gashami gashinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Polisi y’u Rwanda , aho yababwiye icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo, ababwira ububi bwaryo, anabasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, kandi ko kidakorwa n’umuntu uturutse kure gusa kuko na mwene wanyu ashobora kukigushoramo yaba abizi cyangwa atabizi, buri gihe akizeza ibitangaza uwo ashaka, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu.

CIP Rutaro yagize ati:”Muri iki gihe abana b’abakobwa n’abagore cyangwa rimwe na rimwe abahungu ndetse n’abagabo, bajyanwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, batwawe n’abantu bavuga ko bagiye kubashakira akazi, bagerayo bagatungurwa no kubona ibyo bagiye gukora ntaho bihuriye n’akazi bizezwaga, ugasanga bagiye gukoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi, mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukoreshwa mu mafirimi y’urukozasoni, mu buraya, gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge, abandi bakabakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi.”

CIP Rutaro yabwiye aba banyeshuri ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yakoze ibintu byinshi, haba mu kuvugurura amategeko ahana cyangwa akumira iki cyaha, kwita k’uwagikorewe, no gusobanurira abanyarwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye ibijyanye n’iki cyaha, ariko inzira ikaba ikiri ndende.

Aha yagize ati:”N’ubwo hari byinshi byakozwe, inzira iracyari ndende, niyo mpamvu dusabwa twese kugira uruhare mu kurwanya iki cyaha, ntibiharirwe inzego z’umutekano gusa, buri wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga akwiye kumva ko ari inshingano ye kubuza icyatuma ikiremwamuntu gihinduka igicuruzwa, cyane cyane ko icuruzwa ry’abantu ritagira gusa ingaruka k’uwarikorewe cyangwa ku muryango we, ahubwo rigira n’ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Igihugu.”

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri Waswa William, yashimiye Polisi kubera ibiganiro n’ubujyanama ihora ibaha, avuga ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo, kuko abanyeshuri bahungukiye byinshi batari bazi cyane cyane icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Akaba yagize ati:” Urubyiruko turera rwugarijwe n’abagizi ba nabi batandukanye, hari abashora abana bacu mu bikorwa nk’ibi tumaze kuganirizwaho. Aba banyeshuri bagize amahirwe yo kumenya uko iki cyaha gikorwa, uko bakirinda n’ingamba zafashwe ngo gikumirwe.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha bitandukanye .

Umwe mu banyeshuri witwa Nsengiyumva Romain wiga mu mwaka wa 5 mu mateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) yashimye ikiganiro bahawe, aho yagize ati:”iki kiganiro kiranshimishije, najyaga numva Polisi ko hari abantu yafashe bagiye gucuruzwa, ariko sinari nsobanukiwe icyo cyaha uko gikorwa n’ingaruka zacyo, ngiye gukangurira abantu bataramenya iki cyaha ububi bwacyo, mbashishikarize gutanga amakuru y’umuntu uwo ariwe wese ushaka urubyiruko rw’u Rwanda muri ibi bikorwa. Birerekana ko Igihugu cyacu kidukunda, kandi tujyane intego igira iti:”Dutekereze mbere yo kugira icyo dukora.”

Umukobwa uhagarariye abandi witwa Nikuze Rehema wiga mu mwaka wa 6 mu mateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) nawe yagize ati:”Turashimira Polisi yacu, ikiganiro baduhaye kiduhumuye amaso, dufite icyizere ko ibyabaye kuri bagenzi bacu bashowe mu bucuruzi bw’abantu baba abo tuzi n’abo tutazi twe bitazatubaho.”

Mu cyumweru gishize, ikiganiro nk’iki cyatanzwe mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali, ikaba ari gahunda izakomereza mu bindi bigo by’amashuri bitandukanye.

RNP

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mukabalisa Donatille niwe watorewe  gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 02 Aug 2016
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Editorial 18 Feb 2025
Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Editorial 22 Jan 2024
Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye
ITOHOZA

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Editorial 26 Sep 2016
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016
Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi
Mu Rwanda

Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Editorial 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru