Igikorwa cyo gusimbuza itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda bari basanzwe mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) cyarangiye ku itariki ya 8 Ugushyingo.
Abagarutse mu gihugu ni 120 bo mu itsinda rya mbere (RWAFPU 1) ; basanze bagenzi babo bangana gutyo nabo baherutse gutaha mu gihugu nyuma yo kurangiza neza akazi kabo nyuma y’umwaka mu butumwa bw’amahoro.
Abandi bapolisi 120 bo mu itsinda rya kabiri (RWAFPU 2) bo berekeje muri Sudani y’Epfo gusimburayo aba batashye, bakaba basanzeyo abandi 120 bagiyeyo mu minsi mike ishize, ubu bose hamwe bari muri Sudani y’Epfo ni 240.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda niwe wayoboye igikorwa cyo gusezera no kwakira abapolisi bagiye n’abavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Itsinda rya kabiri (RWAFPU2) riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi, mu gihe Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ariwe wari uyoboye icyiciro cy’abapolisi bagarutse mu gihugu; akaba kandi ari nawe wari uyoboye icyiciro cya mbere (RWA FPU1) cy’abapolisi b’u Rwanda barangije ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
CP Nshimiyimana, ubwo yakiraga abapolisi bagarutse mu Rwanda yagize ati:” inshingano mwari mufite zo kubungabunga amahoro, ituze n’umutekano usesuye muzazikomereza hano iwanyu mu gihugu, tubashimiye uko mwitwaye neza mu kazi”.
Ku ruhande rwe, ACP Rogers Rutikanga yavuze ko imyitwarire myiza ariyo yatumye buzuza neza inshingano zabo.
Yagize ati:” imyitwarire myiza iranga inzego z’umutekano niyo nkingi ituma twuzuza neza inshingano zacu, kandi mboneyeho n’umwanya wo gushimira aba bapolisi barangije akazi ko mu butumwa bw’amahoro kubera ko bitanze bagahesha isura nziza igihugu cyabo ndetse bagafasha n’abaturage ba Sudani y’Epfo”.
Ubwo yasobanuraga ku buryo burambuye ibyo bagezeho mu gace ka Malakai muri Upper Nile, aho bari bari bashinzwe kurinda abavanywe mu byabo n’intambara muri ako gace, ACP Rutikanga yavuze ko bahasize ubutumwa bw’urukundo, ubufatanye n’ubumwe ku baturage ba Sudani y’Epfo.
Yagize ati:” mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, twakoze ubukangurambaga no kwigisha ubumwe kuko twari dufite ubunararibonye kubera amacakubiri yari yarabaye mu gihugu cyacu. Kubera ibyo twaciyemo rero ; twifashishije ayo mateka maze tubakangurira ko ari bamwe kandi ko bakomeza kuba umwe”.
Yakomeje agira ati:“ Iyo uri mu kazi ko ku rwego mpuzamahanga nka kariya, uhura n’abantu benshi bafite imico itandukanye baturutse mu bihugu binyuranye kandi mugakorana neza. Ndahamya ko ubu bumenyi twahungukiye buzafasha buri wese gukomeza gukora neza, aho ariho hose, kandi mu bihe ibyo aribyo byose”.
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Abarenga 800 bakaba bari mu matsinda atanu (FPU) harimo atatu ari muri Centrafrika mu gihe irindi tsinda rimwe riri mu gihugu cya Haiti.
RNP