Nk’uko iterambere ry’ ubuzima ari kimwe mu byo ishyira imbere, Polisi y’u Rwanda yongereye ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria muri gahunda zayo zo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa abitangaza, ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria ni inyongera ku bukangurambaga butandukanye Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora mu kurengera ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda.
Yagize ati:”Nk’uko twagiye tubigenza ku bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iry’icuruzwa ry’abantu , iryo kurwanya ibiyobyabwenge, ni nako turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ku bwa Malaria.”
Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakorerwa mu nzu z’inama, ku maradiyo na televiziyo, hakaba hazibandwa ku kwigisha abaturage ibyakorwa ngo Malaria ikumirwe.
ACP Twahirwa yongeyeho ati:”Ibi Polisi y’u Rwanda ibikora kubera ko n’ubundi abaturage badafite ubuzima nta mutekano baba bafite , niyo mpamvu nyuma y’inshingano zacu z’ibanze, tubona ari na ngombwa kwita ku buzima bw’abaturage tubigisha ku kintu nk’iki, tubifitiye ubumenyi kandi igihe ni iki ngo turandure Malaria mu Rwanda.”
ACP Twahirwa avuga ko ubu bukangurambaga buje buruta ubusanzwe bukorwa mu bijyanye n’imibereho y’abaturage.
Gahunda y’ubuzima muri Polisi y’u Rwanda kandi ,itangirira ku bitaro bikuru bya Kacyiru ari nabyo bifite ishami rikuru rya Isange One Stop Center ritanga ubujyanama, rikavura kandi rikunganira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana riboneka mu miryango.
Polisi y’u Rwanda kandi ifite ibindi bigo 17 bya Isange One Stop Center n’ibigo nderabuzima 12 mu gihugu hose.
Mu myaka 3 ishize, Polisi y’u Rwanda yatanze inzitiramubu 5000 n’ubwishingizi bwo kwivuza mu miryango 5000 itishoboye.
Ubukangurambaga burwanya Malaria bwa Polisi y’u Rwanda buje nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi , mu kwezi gushize atangije ubukangurambaga bw’amezi 12 bwo kurwanya Malaria n’isuku nke mu karere ka Bugesera.
RNP